Umutoza wa APR FC,umunya-Serbia Zlatko Krmpotić yagabanyirijwe inshingano

Aregwa kuba mubyemezo afata atumva inama z’abatoza bamwungirije.

Kudakinisha Issa Bigirimana mu bigiye gukora kuri Zlatko Krmpotić

Ubuyobozi bwa APR FC ntibwumva uburyo uyu mutoza atifashisha umukinnyi Issa Bigirimana mu mikino iyi kipe ikina, aho uyu rutahizamu uyimazemo imyaka itanu yakinnye imikino ibiri gusa kuva uyu munya-Serbia ageze mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Kudakinishwa ku mukino APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports ku munsi wa 23 wa shampiyona, nyamara abandi batoza barashakaga ko akina, biri mu byakujije umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’abatoza bungirije Zlatko bashinja gukoresha abakinnyi ngo we abona bahagaze neza muri iyi minsi.

Zlatko Krmpotić ngo ntiyumvikana n’abandi batoza bakorana muri APR FC, aho bamubwira amazina yakwifashishije mu kibuga, we akababwira ko atari abavugizi b’abakinnyi.

Abakinnyi barimo Niyonzima Ally, Sugira Ernest na Danny Usengimana ni bamwe mu bakomeye kugeza ubu batarabona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe nyamara baratanzweho akayabo ndetse bahembwa menshi byongeye kandi bakaba baritabajwe nk’abakinnyi bakomeye.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Mbere mu gitondo, itarimo umutoza mukuru, hemejwe ko umutoza wungirije Mulisa Jimmy, Didier Bizimana ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi n’umutoza w’abanyezamu, Mugisha Ibrahim, bazajya bafatanya mu gutoranya abakinnyi 18 bitabazwa ku mukino bakanagena ababanza mu kibuga.

Uretse kugabanyirizwa inshingano, ikinyamakuru IGIHE gitangazako ko Zlatko w’imyaka 60, yamaze gutererwa icyizere n’ubuyobozi bw’ikipe aho bidashobora gutungurana ahise yirukanwa ku mpera za shampiyona cyangwa nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

Mu mikino 11 iyi kipe y’ingabo z’igihugu imaze gukina ku bw’uyu mutoza, yatsinzemo irindwi, inganya itatu, itsindwa rimwe.

APR FC isigaje imikino ine muri shampiyona, aho izasura Gicumbi FC ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi mu mukino utaha. Izakina kandi na AS Muhanga (hanze, i Muhanga tariki ya 18 Gicurasi) na Espoir FC (mu rugo, i Nyamirambo tariki ya 25 Gicurasi 2019) na Police FC kuri Stade Mumena tariki ya 1 Kamena 2019.

Zlatko Krmpotić yabwiye abatoza bamwungirije ko atari abavugizi b’abakinnyi

Mulisa, Didier na Mugisha ni bo bazajya bahitamo abakinnyi bifashishwa ku mukino

Danny Usengimana na Nshuti Innocent ni bamwe mu bakinnyi APR FC iherutse kugura

Ubuyobozi ntibwiyumvisha uburyo Issa Bigirimana adakinaI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *