Umunya-Kenya Eluid Kipchoge yaciye agahigo katarakorwa n’undi wese mu mukino wo gusiganwa ku maguru

Igihangange mu gusiganwa ku maguru bizwi nka Marathon Eluid Kipchoge bakunze kwita “Kips” yaciye agahigo ko kwirukanka ibirometero 42 mu gihe kiri munsi y’amasaha 2.

Kipchoge Eluid w’imyaka 34 y’amavuko yaciye agahigo ko kwirukanka ibirometero 42 mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 59 n’amasegonda 40 n’ibice bibiri mu irushanwa Ineos i Vienna mu mu gihugu cya Austraria.

Ni agahigo kari katarakorwa n’undi muntu uwo ari wese muri iri rushanwa ndetse no muri uyu mukino ku isi yose kuko benshi mu bihange byakoze amazina nka Roger Bannister ukomoka mu Bwongereza mu mwaka wa 1954, Neil Amstrong ukomoka muri USA ndetse na Usain Bolt bagiye babigerageza ariko ntibabashe kubigeraho.

Akimara gukora aya mateka akomeye Eliud Kipchoge bakunda kwita Kips yatanze isomo rikomeye ry’ubuzima mu magambo ye make agita ati: “Nta n’umwe ukumiriwe. Nta kidashoboka, ndabikoze kandi nizera ko hari n’abandi bazakora ibiruseho.”

Kips wagaragaje ko yigiye ku mateka y’abamubanjirije muri uyu mukino bagiye bakora amateka atazibagirana, yakomeje agira ati: “Ndumva meze neza cyane. Hari hashize imyaka 65 yose nyuma ya Roger Bannister. Narabigerageje kenshi… ubu nabikoze.Ibi biranyereka ububasha bwa Sport n’abayikora. Iyo dufatanije tubasha kandi twabasha guhindura isi nziza kurushaho.”

Kenya ni kimwe mu bihugu bikomeye cyane bigaragaramo impano zidasanzwe z’abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku maguru uzwi nka Marathon ikinwa mu byiciro bi biri 21km (Half Marathon) na 42km (Full Marathon)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *