Uko abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu amakipe yabo.

Tuyisenge na Gor mu bicu, Simba ya Kagere na Haruna yaranyagiwe- Uko abanyarwanda bakina hanze bitwaye

mpera z’icyumweru twaraye dusoje ntizahiriye abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze dore ko Gor Mahia ikinamo Jacques Tuyisenge na Sofapaka ikinamo Mico Justin na Kayumba Soter ari zo zonyine zabashije gutahukana intsinzi.

Jacques Tuyisenge yongeye kwerekana ko ari rutahizamu ukomeye, atsinda abarabu ibitego 2

Mu mukino Gor Mahia yatsinzemo Zamalek yo mu Misiri ibitego 4-2 kuri iki Cyumweru ku munsi wa mbere w’amatsinda ya CAF Confederation Cup, umunyarwanda Jacques Tuyisenge yatsinzemo ibitego bibiri mu gice cya mbere ku munota wa 25 n’uwa 37.

Gor Mahia iri mu itsinda rimwe rya kane hamwe na NA Hussein Dey, Petro de Luanda na Zamalek.


Tuyisenge Jacques yafashije Gor Mahia gutangira neza mu mikino y’amatsinda


Simba SC ya Kagere Meddie na Haruna Niyonzima yongeye guhura n’uruva gusenya

Ubwo bari bekereje mu Misiri, mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda rya CAF Champions League, Simba SC ikinamo aba banyarwanda bombi yandagajwe na Al Ahly, inyagirwa ibitego 5-0.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya iyi kipe yo muri Tanzania itsinzwe ibitego 5-0 dore ko bari babitsinzwe na Vita Club ku munsi wa kabiri. Simba SC ifite amanota atatu gusa muri iri tsinda, aya yayabonye ku munsi wa mbere itsinda JS Soura ibitego 3-1 i Dar es Salaam.


Simba SC yongeye kunyagirwa ibitego 5-0

Djihad Bizimana na Waasland- Beveren batsindiwe mu rugo

Muri uyu mukino, Djihad yakinnyemo iminota yose, ikipe ye ya Waasland- Beveren yatsinzwe na Genk ya mbere kugeza ubu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bibiligi, ibitego 2-1.

Beveren bafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Aleksandar Boljevic, umunya-Tanzania Mbwana Samatta aza kucyishyura mu gice cya kabiri mbere y’uko Genk itsindirwa igitego cy’intsinzi na Alejandro Pozuelo mu minota ya 80.


Bizimana Djihad yakinnye iminota yose y’umukino

Emery Mvuyekure yatabaye ikipe ya Tusker FC

Mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya, wabaye kuwa Gatandatu, umunyezamu Emery Mvuyekure yitwaye neza, asubiza inyuma uburyo bugera kuri bune bwashoboraga kuvamo ibitego ku ikipe ya Posta Rangers bari bahanganye. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Rutahizamu w’umunyarwanda Amini Muzerwa bakinana muri iyi kipe, we yari ku ntebe y’abasimbura n’ubwo umukino warangiye adakinnye.


Umunyezamu Emery Mvuyekure yabanje mu kibuga, afasha ikipe ye kutinjizwa igitego muri uyu mukino


AFC Lepoards ya Bakame yongeye gutakaza amanota

Ikipe ya AFC Leopards ikinamo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yongeye gutakaza amanota muri shampiyona, itsindwa na Bandari FC ibitego 4-1 mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru. Bakame yari ku ntebe y’abasimbura.

Sofapaka ya Mico Justin na Soter Kayumba nayo yitwaye neza itsinda Kariobangi Sharks ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona ya Kenya mu gihe KCB ikinamo Mugabo Gabriel yanganyije na Zoo FC ibitego 2-2.


Salomon Nirisarike na AFC Tubize na bo batsindiwe mu rugo

N’ubwo bari bamaze iminsi bitwara neza, AFC Tubize ikinamo umunyarwanda Nirisarike Salomon ntiyahiriwe mu mpera z’icyumweru kuko yatsinzwe na Beerschot-Wilrijk ibitego 3-1 iyisanze mu rugo.

Tubize ya gatatu n’amanota 14 nyuma y’imikino 10, kuri irushwa amanota umunani n’amakipe abiri ya mbere mu itsinda rya kabiri rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

INkuru ya Rwandamagazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *