UBUYOBOZI BW’ABAFANA BA kIYOVU SPORTS KU RWEGO RW’IGIHUGU BASUYE ABAFANA BI MUNYIGINYA I RWAMAGANA

Hemedi Minani, Aganira n’abakunzi ba KIyovu sports i MUNYIGINYA

Ubuyobozi bw’abafana ba Kiyovu Sports,hamwe n’abakunzi ba kiyovu bo muma fan clubs atandukanye,Umunsi wo kucyumweru taliki 10/02/2019 Bahagurutse i kigali SAA sita z’amanywa,berekeza mu Akarere ka Rwamagana, mu murenge wa MUNYIGINYA,kuganira n’abakunzi ba Kiyovu Sports batuye murenge wa Munyiginya. Aho baganiriye mubihe bitandukanye ikipe yabo yanyuzemo, ibyiza n’ibibi.barebera hamwe aho ikipe ihagaze, nicyo basabwa kugirango batazasubira inyuma, ahubwo begere imbere.

Image may contain: 9 people, people sitting
Hemed Minani yicaranye n’abayobozi b’ababafana mu Akarere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’abafana ba kiyovu mu akarere ka Rwamagana KAGWIZA YUSSUF,yijeje abari bahari Bose ko bishimiye uru rugendo ko bagiye kubyuka bagafasha ikipe dore ko yemeje ko abakunzi ba kiyovu i Rwamagana ari benshi. yiyemezako bazafatanya nabafana ba Munyiginya kubyutsa indi mirenge igisinziriye.
Nyuma y’inama umucuruzi waho witwa Claude yahise yiyemeza kwakira abaturage Bose bi Munyiginya murwego rwubusabane.

Image may contain: 5 people, people sitting, people standing and indoor
KAGWIZA Yussuf, ukuriye abafana ba Kiyovu sports mu Karere ka Rwamagana, Ati” Tugiye guhaguruka twongere tube inyuma y’ikipe yacu kuko iradukeneye, kandi Rwamagana ni Akarere k’abayovu benshi.

Haje gukurikiraho gusura urugo rw’umukunzi wa kiyovu ubarizwa muri fan club A jamais witwa ISMY, ari nawe watanze imbuga yo gukoreramo inama. yabyishimiye cyane nawe yari yakoze iyo bwabaga ngo iyo nama ibe kandi igende neza.

Image may contain: sky, plant, tree, cloud, outdoor and nature
Amadrapo garagara henshi muri uyu murenge
Image may contain: plant, sky, tree, outdoor and nature
Buri Kagali muri uyu murenge wa MUnyiginya Hagaragara itara ryicyatsi, Ndetse ni Darapo rya KIYOVU SPORTS

Umuyobozi w’akagali wari uhari,yavuzeko yasabwe uruhushya rwo gukora iyi nama,yizeza abari aho ubufatanye ko n’ikindi gihe bahawe ikaze,yashimye discipline iranga kiyovu Sports ndetse ko ntacyo bazamuburana. Inama yasojwe SAA kumi nimwe nigice.

Image may contain: 9 people, people standing
ISMY aha ikaze umuyobozi wa Kagali

Umuyobozi w’abakunzi ba kiyovu sports ku rwego rw’igihugu MINANI Hemed kandi yasabye abakunzi ba kiyovu sports b’i munyiginya , gukomeza gukjorana neza nubuyobozi, bitabira gahunnda za LETA.

Image may contain: 11 people, people sitting and outdoor
Image may contain: 8 people, people smiling, people sitting and outdoor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *