Shampiyona y’abagore yigijwe inyuma

Shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore yagombaga gutangira ku cyumweru tariki ya 10, none yigijwe inyuma, izatangira tariki ya 16 Gashyantare 2019.

Kapiteni wa As Kigali Kalimba Alice ashaka inzira

Muri uyu mwaka w’imikino umubare w’amakipe azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere warazamutse uva ku makipe umunani ugera ku makipe 10.

Amakipe nka Rambura WFC ndetse na Gakenke WFC zongeye kugira amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda imikino ya kamarampaka yayihuje n’amakipe yo mu kiciro cya kabiri.

Amakipe 10 azitabira shampiyona y’ikiciro cya mbere arimo; AS Kigali WFC ifite igikombe giheruka, Scandinavia, Inyemera WFC, ES Mutunda WFC, Kamonyi WFC, Bugesera WFC, Gakenke WFC, Rambura WFC, AS Kabuye WFC na Rugende WFC.

Tariki 13 Gashyantare 2019, ikipe zose zasabwe kuba zamaze kwandikisha abakinnyi zizakoresha no kubashakira ibyangombwa bibemerera gukina.

Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’umwaka ushize nyuma yo gutsinda Scandinavia ku mukino w’umunsi wa nyuma kuri Stade Rubavu gitego 1-0.

As Kabuye yo yazamutse iva mu kiciro cya kabiri inatwaye igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *