Rutanga Eric, Dany Usengimana bafashije APR FC na Rayon Sport gufata umwanya wa mbere, Marine na Muhanga zinganyiriza imbere y’abafana bazo

Ibitego 22 nibyo bimaze kuboneka mu mikino 8 ku munsi wa gatatu wa shampiyona Rwanda Premier League. Amakipe y’ibigugu nka Rayon Sport na APR FC ntiyatenguha abakunzi bayo, Musanze FC yongera kugirira ibihe bibi i Huye itsindwa 4-0

kuri uyu wa gatandatu hari hakomeje imikino ya shampiyona y’u Rwanda ku musni wayo wa gatatu hakinwa imikino 4 nyuma. AS Kigali na Bugesera FC nizo zabimburiye ayandi kuri uyu wagatanu mu mukino umwe rukumbi wabaye ku munsi w’ejo maze amakipe yombi agwa miswi 2-2

Kuri uyu wagatandatu hari hatahiwe Rayon Sport yari yasuye Espoir i Huye maze iyi kipe yambara ubururu n’umweru ihatsindira ibitego 2 kuri kimwe cya Espoir cyari kinjiye mu gice cya mbere gitsinzwe na Kyambande Fred kuri penaliti ariko kiza kwishyurwa Iragire Said na Rutanga Eric watsinze icya kabili cya Rayon

I Nyamirambo kuri Stade ya Kigali, imbere y’igihangange mu mupira w’amaguru David Luiz Marinho Mareira ukinira Arsenal uri muruzinduko rw’akazi, APR FC inyagiye Etincelle 3-0 byatsinzwe na Niyonzima Olivier Seif (1) na Dany Usengimana watsinze ibitego 2 wenyine.

I Muhanga ikipe ya Gasogi united yari yasuye AS Muhanga maze amakipe yombi arangiza 90 y’umukino anganya 0-0 mu gihe i Rubavu Marine FC yongeye kubura 3 yuzuye ikanganyiriza mu rugo na Heroes FC 1-1 bya Omar wa Marine na Gilbert Munyeshyaka wa Heroes.

Kuri iki cyumweruha habaye imikino 3 aho mu mugi wa Kigali Kiyovu Sport yatsinze Sunrise 1-0 ku Mumena, Police FC itsinda bigoranye Gicumbi FC ibitego 3-2 naho i Huye, Musanze FC yanyagiwe na Mukura 4-0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *