REG BBC yatsinzwe na Primiero d’Agosto yo muri Angola

Nyuma y’uko REG BBC itsinze Ferroviario da Beira yo muri Mozambique ku manota 86 kuri 77, bukeye bw’aho yatsinzwe n’ikipe yo muri Angola yitwa Primiero d’Agosto ku manota 70-64.

REG BBC ntiyashoboye kuva imbere y’iyi kipe ya Angola

Imikino ya Afro League aho itsinda rya gatatu REG ihagarariye u Rwanda iherereyemo ririmo gukinira mu Misiri.

Kuri iki Cyumweru nibwo ifite akazi gakomeye kurushaho kuko iri bukine n’ikipeAl Ahly yo mu Misiri ifatwa nk’ikomeye muyandi agize itsinza REG BBC iherereyemo.

Al Ahly na  REG BBC zimaze gutsinda byibura umukino umwe naho Primiero d’Agosto nayo ikaba yaraye itsinze REG BBC.

Umukino wa REG BBC na Al Ahly wari kurangira hamenyekanye iri izamukana na Primiero d’Agosto muri ¼ cy’amarashanwa.

Ni umukino wari ukomeye kuko Primiero d’Agosto yatsinze REG BBC iyirusha atandatu gusa

Umuhati w’Abanyarwanda bakinira REG BBC nta musaruro watanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *