Rayon Sports yatwaye igikombe inyagiye Kirehe

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe inyagiye Kirehe FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona waberaga i Nyakarambi.

Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane Kirehe FC,nayo irayikundira iyiha rugari,imipira igera imbere y’izamu buri kanya byatumye abakinnyi barimo Donkor Prosper na Ulimwengu bahusha ibitego byari byabazwe.

Ku munota wa 25 w’umukino,umusore Donkor Prosper wigaragaje cyane muri uyu mwaka,yakase umupira mwiza imbere y’izamu,usanga Manishimwe Djabel wawuhaye Ulimwengu n’umutwe,yiyaka myugariro wa Kirehe FC atsinda igitego cyiza aryamye.

Rayon Sports yatijwe umurindi n’abakunzi bayo bari benshi,yakomeje gusatira cyane,abakinnyi bay obo hagati barimo Mugheni na Donkor baniga Kirehe FC byatumye ikora amakosa yaje kuvamo penaliti yabonetse ku munota wa 39 ku mupira myugariro Gilbert Habumuremyi yakoze n’amaboko umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga penaliti.

Nk’ibisanzwe Micheal Sarpong ntiyatengushye abafana yateye penaliti nziza cyane umunyezamu Musoni Theophile ntiyabasha kuyikuramo amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-0.

Igitego cya gatatu cya Rayon Sports cyatsinzwe n’ubundi na Jules Ulimwengu ku munota wa 74′ ku mupira mwiza yahawe na Manzi Thierry. Iki gitego cyatumye Jules Ulimwengu yuzuza ibitego 19 muri shampiyona 2018-2019. 

Igitego cya kane cya Rayon Sports cyatsinzwe na Sarpong Michael ku munota wa 90+2′ w’umukino. Rayon Sports yahise itwara igikombe cy’umwaka w’imikino 2028-2019 nyuma yo kugwiza amanota 69 mu mikino 29 kuko APR FC bahora bahanganye ifite amanota 62 mu mikino 28.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *