Rayon Sport yatandukanye na Manzi thierry wari kapiteni ndetse na Niyonzima Olivier

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 yamaze gutandukana na Manzi Thierry kimwe na Niyonzima Olivier Sefu .

Kuri Manzi Thierry wari umaze iminsi ari kapiteni w’iyi kipe, atandukanye na Rayon Sports amaze kugaragaza ko ikibazo cy’amafaranga gihora giteza ibibazo muri Rayon Sports kimaze igihe kandi kitazanacika kuko ngo ni yo sura ya Rayon Sports.

Mu ibaruwa Rayon Sports yageneye Manzi Thierry bamubwiye ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019 yemerewe gusinya mu ikipe ashaka kandi ko bamushimira umusanzu yahaye ikipe ndetse bakanamwifuriza amahirwe mu y’indi kipe azajyamo.

Manzi Thierry yari amaze imyaka ine muri Rayon Sports kuko yayigezemo mu 2015 avuye muri Marines FC mu Karere ka Rubavu.

Sefu ntiyaherukaga gukina kubera ikibazo cy’uburwayi yagize mu mukino wa Shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Amagaju FC 1-0. Manzi Thierry we yaraye akinnye umukino w’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yasezereyemo Marines FC muri 1/8 iyitsinze 2-1 harimo kimwe cya Manzi.

Niyonzima Olivier Sefu yari amaze imyaka ine muri Rayon Sports kuko yayigezemo hagati mu 2015 avuye mu Isonga FA, akaba yari umukinnyi ntakorwaho hagati mu kibuga.

Mu mabaruwa yasinyweho n’umuyobozi w’ungirije wa Rayon Sports, Frederic Muhirwa, yasabobanuraga ko mu biganiro byabaye tariki 8 Kamena 2019, aba bakinnyi bombi bagaragaje ko batazongera kugirana amasezerano mashya na Rayon Sports ari nayo mpamvu bahawe uburenganzira bwo kwerekeza mu makipe bashaka guhera kuri uyu wa mbere tariki 17 Kamena 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *