Peace Cup 2019: Kiyovu Sport yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Police

Ikipe ya Kiyovu Sport yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 ibanje gutsindwa na Police FC ibitego 4-2 mu mukino wo kwishyura wa ½ waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2019.

Ikipe ya Kiyovu n’ubwo yatsinzwe ibitego 4-2, umukino ubanza yatsinze Police FC ibitego 2-0 bityo biba igiteranyo (Aggregate) cy’ibitego 4-4. Gusa kuko Kiyovu Sport yinjije ibitego bibiri hanze kuko yari yakiriwe, byatumye ikomeza kuko mu mukino ubanza Police FC itabashije kubona igitego yakiriwe na SC Kiyovu.

Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa 3 w’umukino gusa ntibyatinze igitego cyaje kwishyurwa ku munota wa 15 na Songa Isaie wahise avunika asimburwa na Hakizimana Kevin.

Police FC yasabwaga gutsinda ibitego 3 kugira ngo ikomeze yakomeje gusatira byatumye mbere y’uko igice cya mbere kirangira yinjiza ibindi bitego 2 byatsinzwe na Usabimana Olivier ku munota wa 31 n’uwa 36.

Mu gice cya Kabiri umutoza Kirasa Alain wa Kiyovu Sports yaje yasomye neza umukino bituma ku munota wa 64 rutahizamu Armel Ghislain ashyiramo igitego cya 2 cyaciye intege Police FC.

Police FC yakomeje guhangana biyifasha kubona igitego cya kane ku munota wa 84 gitsinzwe na Ndayisaba Hamidou isigara ishaka igitego kimwe ngo ikomeze.

Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Songa Isaie (13’), Usabimana Olivier (30’, 35’), na Ndayisaba Hamidou (88’) mu gihe ibitego bya SC Kiyovu byatsinzwe na Gyslain Armel (64’) na Habamahoro Vincent (3’).

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel Fils (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe JMV 12, Ngendahimana Eric (C,24), Ndayisaba Hamidou 20, Uwimbabazi Jean Paul 7, Songa Isaie 9, Usabimana Olivier 11, Ndayishimiye Antoine Dominique 14

SC Kiyovu XI: Nzeyurwanda Jimmy Djihad (GK,18), Serumogo Ally 2, Ngarambe Jimmy Ibrahim 12, Ngirimana Alex (C,15), Uwineza Rwabuhihi Aimée Placide 6, Habamahoro Vincent 13, Rachid Kalisa 8, Warren Shavy Babicka 10, Nsanzimfura Keddy 4, Bunani Janvier Bojan 11, Gyslain Armel 14.

SC Kiyovu Sport izahura na AS Kigali ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 tariki ya 5 Nyakanga 2019 mu gihe ikipe ya Police FC izahura na Rayon Sports mu gushaka umwanya wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *