Obi Mikel mu bakinnyi 25 bahamagawe na Nigeria bitegura CAN 2019

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria Gernot Rohr yashyize urutonde rw’abakinnyi 25 bazavamo abo azifashisha mu gikombe cy’ Afurika CAN  kizabera mu gihugu cya Misiri muri Kamena 2019.

Mu bakinnyi bagaragara ku rutonde rwa Nigeria bakunze gutazira Super Eagles harimo umukinnyi John Obi Mikel wagarutse nyuma yo gusezera mu ikipe y’igihugu  ubwo bari baserewe mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2018, undi mukinnyi wagaragaye kuri uru rutonde ni Samuel Chukwueze usanzwe ukinira ikipe ya villareal yo muri Esipanye mu gihe yari ategerejwe mu ikipe ya Nigeria yabatarengeje imyaka 20 izanjya mu gikombe cy’isi muri polonye muri uku kwezi turimo kwa Gicurasi.

Dore 25 bahamagawe by’agateganyo :

Abazamu: Francis Uzoho (Anorthosis Famagusta, Cyprus); Ikechukwu Ezenwa (Katsina United); Daniel Akpeyi (Kaizer Chiefs, South Africa)

Ba myugariro: Olaoluwa Aina (Torino FC, Italy); Abdullahi Shehu (Bursaspor FC, Turkey); Chidozie Awaziem (Caykur Rizespor, Turkey); William Ekong (Udinese, Italy); Leon Balogun (Brighton & Hove Albion, England); Kenneth Omeruo (CD Leganes, Spain); Jamilu Collins (SC Padeborn 07, Germany); Semi Ajayi (Rotherham United, England)

Abakina hagati: John Mikel Obi (Middlesbrough, England); Wilfred Ndidi (Leicester City, England); Oghenekaro Etebo (Stoke City, England); John Ogu (Hapoel Be’er Sheva, Israel)

Ba Rutahizamu: Ahmed Musa (Al Nassr, Saudi Arabia); Victor Osimhen (Royal Charleroi, Belgium); Moses Simon (Levante, Spain); Henry Onyekuru (Galatasaray SK, Turkey); Odion Ighalo (Shanghai Shenhua, China); Alexander Iwobi (Arsenal, England); Samuel Kalu (Girondins Bordeaux, France); Paul Onuachu (FC Midtjylland, Denmark); Kelechi Iheanacho (Leicester City, England); Samuel Chukwueze (Villarreal, Spain)

Abategereje: Theophilus Afelokhai (Enyimba FC); Bryan Idowu (Lokomotiv Moscow, Russia); Ikouwem Utin (Enyimba); Mikel Agu (Vitoria Setubal, Portugal); Junior Ajayi (Al Ahly, Egypt); Valentine Ozornwafor (Enyimba FC)

Tubibutse ko Nigera iri mu tsinda B aho iri kumwe n’amakipe nka Guinnée, Burundi na Madagscar. Imikono yo mu matsinda bazayikinira kuri Alexandria Stadium mu mugi wa Alexandria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *