Nyinawumuntu yongeye gutsinda As Kigali mu rukiko rukuru

Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali ijuriririye mu rukiko rukuru imyanzuro y’urukiko rwa Nyarugenge mu rubanza Nyinawumuntu Grace yabaregagamo kumwirukana binyuranyije n’amategeko akabatsinda, urukiko rukuru rwanzuye ko Nyinawumuntu yabatsinze maze amafaranga asaga miliyoni 39 yogombaga kwishyurwa hiyongeraho ibihumbi 350.

Uru rubanza rwatangiye kuburanisha tariki ya 21 Ukuboza 2017 mu rukiko rwa Nyarugenge. Tariki ya 11 Mutarama 2018 ni bwo uru rubanza rwagombaga gusomwa ariko bitunguranye urukiko rufata umwanzuro ko isomwa ry’uru rubanza rizaba tariki ya 2 Gashyantare 2018 bitewe n’imiterere y’urubanza.

Tariki ya 13 mata 2018 urukiko rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro kuri uru rubanza maze iteshagaciro zimwe mu ngingo ikipe AS Kigali yashingiyeho yirukana Nyinawumuntu Grace maze rutegeka ko agomba kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda angana na 39,549,600 ni mu gihe Nyinawumuntu we yari yasabye miliyoni 52.

Muri izi miliyoni harimo umushahara w’amezi 21 yari asigaje ku masezerano ye, zihwanye na 33,327,000Frw, agahabwa kandi 1,000,000Frw y’igihembo cy’Abavoka, agahabwa imperekeza ya 1,587,000Frw, agahabwa 200,000Frw y’ikurikiranarubanza, agahabwa kandi ikinyuranyo cy’integuza yo gusesa amasezerano gihwanye na 587,000Frw.

Ikipe ya AS Kigali ikaba itaranyuzwe n’iyi myanzuro ihita ijuririra mu rukiko rukuru rwa Kigali. Yajuriririraga ko hari ibimenyetso batanze mu rubanza umucamanza yirengagije hakiyongeraho ko bavugaga ko yagiye kuregera ahatariho ko ahubwo yagombaga kujya muri FERWAFA, CAF cyangwa FIFA.

Tariki ya 10 Muatarama  2019 nibwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa hashingiwe ku bujurire bwa AS Kigali.

Umwanzuro w’uru rubanza ukaba wasomwe uyu munsi mu rukiko rukuru rwa Kigali aho rwasanze ubujurire bwa AS Kigali nta shingiro bufite maze ku mafaranga urukiko rwa Nyarugenge rwari rwabaciye hiyongereyeho ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda y’ikurikirana rubanza n’Avoka wa Nyanawumuntu Grace.

Bivuze ko AS Kigali y’abagore izishyura Nyinawumuntu Grace miliyoni 39 n’ibihumbi 899 na 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aganira na Eachamps, Nyinawumuntu Grace yavuze ko yishimiye cyane imikirize y’urubanza kuko bigaragaza imikorere myiza y’inkiko zo mu Rwanda.

Yagize ati”Ndanezerewe cyane kuko ibi bigaragaza imikorere myiza y’inkiko zo mu Rwanda. Ikindi n’uko byibura akaraengane nagiriwe kagaragaye.”

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa AS Kigali y’abagore kugira ngo twumve icyo bubivugaho maze tuvugana n’umuyobozi wayo Teddy Gacinya ariko avuga ko ntacyo yatangaza kuko ntacyo yari yakamenye ategereje ko abanyamategeko bakurikiranye urubanza bagira icyo bamubwira.

Inkuru ya Eachamps.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *