Nduhirabandi watozaga Etincelles FC yahagaritswe azira byinshi birimo no kugumura abakinnyi

Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka wari umutoza wa Etincelles FC yahagaritswe muri aka kazi nyuma yo gutsindwa na Marines (2-0) azira ingingo zitandukanye zirimo no kuba yaragumuye abakinnyi mbere yo guhura na Sunrise FC muri shampiyona 2018-2019.

Mu ibaruwa yasinyweho na Ruboneza Gedeon perezida wa Etincelles FC baramenyesha Nduhirabandi ko yahagaritse mu kazi mu gihe kitazwi azira kuba ku mukino bahuyemo na Sunrise FC muri shampiyona 2018-2018 i Rubavu, yarabanje kugira inama abakinnyi ngo ntibakine uyu mukino bakabyanga bagakina.

Icyo gihe ngo bari bahembwe umushahara w’ukwezi kumwe mu gihe ikipe yari ibarimo amezi abiri.

Nduhirabandi kandi yabwiwe ko tariki ya 4 Kamena 2019 ubwo ikipe ya Etincelles FC yari irimbanyije imyiteguro y’umukino w’igikombe cy’Amahoro batsinzemo na Marirnes FC atakoresheje imyitozo ntanatange impamvu.

Ikindi ngo nuko uyu mutoza byaje kugera ku bayobozi ko yabwiye abakinnyi ko batazongera gukora umwiherero mu gihe bafite umukino nyamara abayobozi  baremeje ko ikipe yabo izajya yiherera mu gihe ifite umukino.

Ibaruwa ihagarika Nduhirabandi mu kazi

Nduhirabandi kandi arazira ko mu kazi ko gutoza atajya akurikirana ngo amenye amakuru y’abakinnyi barwaye bityo ngo abayobozi bamenye icyo gukora.

Etincelles FC yasoje shampiyona 2018-2019 iri ku mwanya wa munani n’amanota 37.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *