Musanze FC yabonye abatoza 2 bashya barimo Umunye-Congo

Musanze FC yabonye abatoza 2 bashya barimo Umunye-Congo



Musanze FC yatandukanye na Mbusa Kombi Billy wari wungirije Ruremesha Emmanuel na Muhabura Radjab watozaga abanyezamu mu ntangiro z’uyu mwaka, bashinjwa kugira uruhare mu musaruro muke iyi fite yagize mu mikino ibanza.

Nyuma y’iminsi isaga 35 nta batoza bafasha umutoza mukuru mu kazi ke, ikipe ya Musanze FC yamaze gusinyisha umutoza wungirije ndetse n’umutoza w’abanyezamu.

Umutoza wungirije yagizwe Mbweki Tarikh Todek wavuye mu ikipe ya Dauphin Noirs yo muri Congo Kinshasa mu gihe umutoza w’abazamu ari Hakizimana Charles uzwi nka Macari.

Umutoza wungirije yagizwe Mbweki Tarikh Todek wavuye mu ikipe ya Dauphin Noirs yo muri Congo Kinshasa mu gihe umutoza w’abazamu ari Hakizimana Charles uzwi nka Macari.


Mbweki yagizwe umutoza wungirije wa Musanze FC


Perezida wa Musanze FC; Tuyishime Placide asinyisha Macari wagizwe umutoza w’abazamu

Musanze FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 13 n’amanota 13, izatangira iyo kwishyura yakira AS Kigali mu mukino uzabera kuri Stade Ubworoherane tariki ya 18 uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *