Mashami yatangaje abakinnyi 27 azifashisha kuri Cote d’Ivoire

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2019, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 27 bagomba kwitegura umukino wa Cote d’Ivoire uzaba mu byumweru bibiri biri imbere.

Amavubi azinjira mu mwiherero kuwa 14 Werurwe 2019 akorere imyitozo kuri stade Amahoro kugeza kuwa 20 Werurwe 2019 mbere yo kwerekeza I Abidjan habura iminsi ibiri ngo umukino ube.

Mashami akimara gutangaza aba bakinnyi 27 yagize ati “Ntitwabashije kwerekeza mu gikombe cya Afurika ariko turifuza gutsinda uyu mukino wa Cote d’Ivoire.Uyu mukino uzongerera ubunararibonye abakinnyi bacu bakina imbere mu gihugu.

Kuri ubu Amavubi ari ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda H mu gihe Guinea na Cote d’Ivoire zamaze kubona itike yo kwerekeza muri CAN 2019.


Abazamu : Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC) and Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Habimana Hussein (Rayons Sports FC), Iragire Saidi (Mukura VS&L), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) and Iradukunda Eric (Rayon sports FC).

Abo Hagati: Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium) and Nshimiyimana Imran (APR FC)

Ba rutahizamu:  Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) and Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *