Manchester United yiteguye kuba yagurisha Rutahizamu wayo Romelu Lukaku, ubwo shampionat izaba irangiye.

Manchester United yiteguye kuba yagurisha  Romelu Lukaku mu kwa karindwi igihe cyose hazaboneka ikipe yiteguye kwishyura amafranga imushaka muri uyu rutahizamu w’umubiligi ndetse ikabasha no kumvikana n’umukinnyi.

Lukaku yageze muri United imukuye muri  Everton muri 2017 imutanzeho akayabo ka millioni 75 z’ipoundi wongeyeho millioni 15 zagombaga kwiyongeraho, Lukaku kandi asigaje imyaka itatu ku amasezerano afite i Old Trafford.

Manchester United are willing to sell Belgian international striker Romelu Lukaku this summer

Lukaku yasimbuwe na  Marcus Rashford nka Rutahizamu ubanzamo bikaba binagaragara ko umutoza wa Man united
Ole Gunnar Solskjaer ntagahunda amufiteho, we akaba yifuza abataka banyaruka kurenza uko Lukaku amukinira.

Umutoza wa United mugutangira guhindura ikipe ye arifuza guhera kuri Lukaku, nubwo atizeye neza koko niba azabona ikipe yiteguye kumugura bitewe n’umushahara w’ibihumbi 250 ahembwa buri cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *