Irushanwa ry’abana batarengeje imyaka 15 na 17 muri Zone ya Kigali ageze muri 1/2

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda( FERWAFA) ry’ateguye irushanwa ry’abana batarengeje imyaka 15 na 17 mu gihugu cyose .

Nk’uko bigaragara agabanyijwemo amazone 4 ariyo:

ZONE KIGALI

ZONE EAST

ZONE SOUTH WEST

ZONE NORTH WEST

Twabamenyeshaga ko aya marushanwa ageze muri 1/2 muri Zone ya Kigali Aho amakipe yageze muri 1/2 azahura mu mpera z’iki cyumweru ndetse n’umukino wanyuma ukazaba Ku cyumweru tariki 14/07 naho umukino ya 1/2 izaba Ku wa gatandatu tariki 13/07 iyo mikino yose izabera mu Gatenga kuri Don Bosco.

Amakipe yageze muri 1/2 mu cyiciro cyabatarengeje imyaka 15 ni:

SHINNING ACADEMY

KIYOVU SPORT ACADEMY

EXCELLENCE FTC

EAGLE UNITED

Amakipe yageze muri 1/2 mu cyiciro cyabatarengeje imyaka 17 ni :

ISONGA ACADEMY

SHINNING ACADEMY

KIYOVU SPORT ACADEMY

HEROES ACADEMY

Nk’uko bigaragara ACADEMY ebyiri (SHINNING ACADEMY na KIYOVU SPORT ACADEMY) nizo  zifite abana bageze muri 1/2 mu byiciro byose uko ari bibiri.

Uko niko biteganyijwe ko azahura muri 1/2 ndetse n’amasaha bazakiniraho

SEMI-FNAL MUBATARENGEJE IMYAKA 15 TARIKI 13/07/2019

09H00- 10H00 SHINNING ACADEMY VS KIYOVU SPORT ACADEMY

10H10′-11H10′ EXCELLENCE FTC VS EAGLE UNITED

SEMI-FINAL MUBATARENGEJE IMYAKA 17 TARIKI 13/07/2019

11H30′-13H00′ ISONGA ACADEMY VS SHINNING ACADEMY

13H10′-15H00′  HEROES ACADEMY VS KIYOVU SPORT ACADEMY

FINAL ITEGANYIJWE  KU CYUMWERU TARIKI  14/07/2019

Abatarengeje imyaka 15

09H00′-10H00′ WINNERS 1 VS WINNERS 2

Abatarengeje imyaka 17

10H30′-11H30′ WINNERS 1 VS WINNERS 

Iyi mikino yose izabera mu Gatenga kwa Don Bosco ku masaha twababwiye.

Ikindi twabamenyesha n’uko nyuma yiyi mikino bazahita habaho umwiherero w’abana bose bazaba bavuye mu mazone yose,Kuko uko bakina haba har’abashinzwe kugenda banjonjora abana muri buri cyiciro bakazajya mu mwiherero kuva tariki 24/07/2019 kugeza tariki 3/08/2919.

Source: imikino.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *