Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Gianni Infantino yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, muri manda ya kabiri, nyuma yo kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi.

Infantino yatowe nk’umukandida rukumbi wiyamamaje muri aya matora yabereye mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2019 ubwo habaga Inteko rusange ya 69 ya FIFA.

Mu ijambo rye, Infantino wari umaze gutorwa yagarutse ku mubano wamuranze muri manda ye ya mbere ugereranyije n’abo yasimbuye.

Ati ”Kugeza ubu nta muntu ukivuga ibyo gusubira inyuma kwa FIFA cyangwa kongera kwiyubaka kwayo iva ahabi. Ntawe uvuga ku bijyanye na ruswa, tuvuga ku mupira w’amaguru gusa. Dushatse twavuga ko ibintu twabisubije ku murongo.”

Infantino wabaye Umunyamabanga Mukuru wa UEFA mbere y’uko ajya muri FIFA, yari ashyigikiye ko amakipe azakina igikombe cy’isi cya 2026 yava kuri 32 akaba 48 muri iri rushanwa rizakirwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *