Ikipe ya Sporting Kansas City Ya Rwatubyaye ntiyifuza ko yitabira ubutumire bw’Amavubi

Ikipe ya Sporting Kansas City yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse kugura myugariro Rwatubyaye Abdul,yandikiye FERWAFA iyisaba ko uyu mukinnyi wayo mushya baba bamuretse akamenyerana na bagenzi be bashya ntaze gukinira Amavubi mu mukino azacakirana na Cote d’Ivoire kuwa 23 Werurwe uyu mwaka.

Ibaruwa Sporting Kansas City yandikiye ushinzwe ikipe y’igihugu Amavubi Rutayisire Jackson igira iti ”

Mwarakoze ku kutwereka ko mwahamagaye Abdul Rwatubyaye mu ikipe y’igihugu ku matariki yagenwe na FIFA.Turabasaba ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda , ferwafa n’umutoza w’ikipe y’igihugu , Amavubi bakwisubiraho ntibashyire Abdul ku rutonde rw’abazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kuko nkuko mubizi nta byumweru bibiri birashira ageze mu gihugu cyacu. Ubu atangiye kumenyera igihugu gishya, umuco mushya ndetse nibwo atangiye kumenyerana n’abakinnyi bagenzi be.

Muri icyo gihe gito amaze ndetse ukurikije n’uko akomeje kugaragaza gutera imbere, bikaba byakubitiraho urugendo rurerure rwo kugaruka mu Rwanda, turasaba ko atahamagarwa kuri aya matariki yegereje bikamufasha gukomeza kumenyera.

Nkuko dusanzwe tubigenza, dusanzwe dushyigikira abakinnyi bakinira amakipe y’ibihugu byabo ariko turabasaba kumva ibihe Rwatubyaye ari gucamo. ikibazo cyose mwagira ku busabe bwacu, ntimuzazuyaze kukitumenyesha.

Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko mu gihe Rwatubyaye yaba atabashije kuza n’ubwo amategeko ya FIFA asaba amakipe kurekura abakinnyi mu gihe nk’iki baba bakenewemo n’ibihugu byabo, bazashaka uburyo bifashisha abandi bakinnyi.

Kuri uyu wa Kane, Sporting Kansas City izakira Independiente mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya Scotiabank CONCACAF Champions League uzabera kuri Children’s Mercy Park. Umukino ubanza batsinzwe ibitego 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *