Ikipe ya Patriots ihagarariye u Rwanda yerekeje Dar Es Salaam mu mikino ya BAL

Abakinnyi 15 b’ikipe ya Patriots BBC yerekeje muri Tanzania mu mikino y’amajonjora ya Basketball African League (BAL) azabera muri kiriya gihugu kuva tariki ya 15-20 Ukwakira 2019.

Kuri iki cyumweru nibwo icyiciro cya mbere cy’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bwa Patriots BBC bafashe rutema ikirere icyiciro cya kabili nacyo kikaba cyahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere berekeza mu gihugu cya Tanzania ahazabera imikino y’amajonjora mu mikino ya BAL ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bighugu byayo mu mukino wa Basketball

Patriots ihagarariye u Rwanda nk’ikipe yegukanye igikombe cya Playoffs nyuma yo gutsinda REG BBC ku nsinzi 4-3. Iyi kipe ikaba yarashyizwe mu istinda D aho izahatana n’amakipe nka City Oilers yo muri Uganda, Hawassa yo muri Ethiopia, JKT yo muri Tanzania, Brave Hearts yo muri Malawi na Dynamo BBC yo mu Burundi

Biteganijwe ko itsinda ryahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wambere rigera muri Tanzania saa kumi n’ebyili z’umugoroba. Inama tekiniki izagaragaza uko n’aho amakipe azakinira izaba ku munsi w’ejo naho imikino nyirizina izatangira kuri uyu wa gatatu.

Iyi kipe yahagurukanye itsinda ry’abantu 17 barimo abakinyi 15 n’umutoza Mwinuka Henryn’umutoza wungirije. Gusa abakinnyi Bukuru Joseph, Ishimwe Didier ndetse na Karekezi Rurangirwa Pascal ntibari ku rutonde rwa 12 bazakina iyi mikino n’ubwo bajyanye n’iyi kipe muri Tanzania.

Urutonde rw’abakinnyi ba Patriots BBC berekeje Tanzania

Kigali ni umwe mu migi izakira iyi mikino ya BAL nyuma y’amajonjora y’ibanze imikino ikazabera muri Kigali Arena.

Uko amatsinda yose ateye:

Itsinda A: G.S.P (Algeria), Alnaser (Libia), AS Police (Mali) na SLAC (Guinea)

Itsinda B: ABC (Cote d’Ivoire), ASPAC (Benin), Braves (Ghana), AS NIGELEC (Niger) na NPA Pythons (Liberia)

Itsinda C: FAP (Cameroon), Les Abeilles (Central Africa), Manga (Gabon), Virgen Maria de Africa (Equatorial Guinea) na ASB Mazembe (DR Congo).

Itsinda D: Patriots BBC (Rwanda), City Oilers (Uganda), Hawassa (Ethiopia), JKT BBC (Tanzania), Brave Hearts (Malawi) na Dynamo BBC (Burundi).

Itsinda E: Ferroviario Maputo (Mozambique), JOZI Nuggets (South Africa), Mercenaries (Zimbabwe), Dolphins (Botswana), Lions Club (Namibia) n’ikipe itaramenyekana yo muri (Zambia).

Itsinda F: KPA (Kenya), GNBC (Madagascar), Beau- Vallon Heat (Mauritius), ikipe yo muri Comores ndetse n’iya Seychelles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *