Igihe kirageze ngo Mpindure ikipe: Wilfried Zaha yatangajeko yiteguye kuba yava muri crystal palace mu kwa karindwi.

Wilfried Zaha yatangajeko yiteguye kuba yava muri Crystal Palace ubwo shampionat izaba irangiye.

Mu ikiganiro yagiranye na Sportsmail, Zaha yateguje amakipe akomeye ko yiteguye kuba yahindura ikipe akerekeza mu ikipe ikomeye ikina  Champions League inahatanira ibikombe.

Uyu mukinnyi wimyaka 26-ukina asatira izamu anyura kuruhande akaba yaranahoze mu ikipe ya  Manchester United  yagize ati: ‘Ndifuza kuba nagera kuri byinshi. sinifuza kuba nakinira ikipe ikomeye gusa,nkeneye nokuba natwara ibikombe haba mu ikipe yange ndetse n’ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire.

The pacy winger has been dubbed the best player outside the Premier League's 'big six'

‘Kuri ngewe guterimbere, kugera kubyo numva nshoboye, ngomba guhora nifuza gukina kurwego rwo hejuru, Gutwara ibikombe. ikindi nishimiye cyane aho ngeze mu mikinire yange. Ariko niyumvishako hakiri byinshi nakora.

‘Mfite nange kuba nakina Champions League. icyo nkeneye ni amahirwe gusa, icyo gusa. hanyuma ibindi nkabyikorera.’

Crystal palace yagumanye zaha umwaka ushize ubwo yamwongeraga amasezerano aho yatangiye kujya imuhemba ibihumbo 130 by’ipoundi, arinawe uhembwa menshi muri iyi kipe.

26-year-old Palace star Zaha insists he wants to be playing Champions League football
Zaha ashakwa n’amakipe nka Arsenal, Man United,
Inter Milan na Borussia Dortmund

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *