FERWAFA yahagaritse Mphande umutoza Police FC

Albert Mphande wari umutoza mukuru wa Police FC kuva hagati mwaka w’imikino 2017-2018, yahawe amezi ane (4) na FERWAFA atagaragara mu kazi ko gutoza nyuma y’ikosa yakoze ryo gusagarira abasifuzi ubwo yari amaze gutsindwa n’Amagaju FC ku munsi wa 19 wa shampiyona.

FERWAFA ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa interineti yagize iti “Akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire kateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019, kafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru wa Police FC Albert Mphande mu gihe cy’amezi ane bitewe n’imyitwarire itari myiza yagaragaje nyuma y’umunsi wa 19 wa shampiyona ashaka gusagarira Muhire Faradji ariko agakumirwa n’abo bakorana ndetse n’abashinzwe umutekano.”

FERWAFA yakomeje ivuga ko nyuma yo kureba raporo y’umusifuzi n’iya Komiseri w’umukino, aka kanama kayobowe na Mabano Jules, kagendeye ku ngingo ya 23 y’amategeko y’imyitwarire mu ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, kafashe icyemezo cyo guhagarika uyu mutoza amezi ane atagera ku kibuga icyo aricyo cyose mu Rwanda.

Albert Joel Mphande yahanishijwe igihano cy’amezi ane (4) adatoza ndetse akanatanga ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 FRW) nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA.

Ibihano bya FERWAFA bije bisanga n’ubundi uyu mutoza ari mu bihano bingana n’igihe iyi kipe yari kuzakinamo imikino 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *