David Luiz uri mu ruzinduko mu Rwanda akomeje gusura ahantu nyaburanga mu Rwagasabo

Umukinnyi ukomoka muri Brazil akaba anakinira ikipe ya Arsenal yageze mu Rwanda ku munsi wo kuwa gatatu, aho yaje gusura ibyiza bitatse u Rwanda by’umwihariko ingagi zo mu birunga akaba yaraje mu Rwanda aherekejwe n’umukunzi we ndetse na nyina umubyara akaba yakiriwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Myugariro wa Arsenal ikina shampiyona y’Ubwongereza David Luiz Moreira Marinho uri mu ruzinduko rw’iminsi 4, akigera mu Rwanda yaraye mu mugi wa Kigali umunsi ukurikiyeho ahita yerekeza Kinigi mu Karere ka Musanze aho pariki y’ibirunga iherereye. Bimwe mu byazanye uyu myugariro, harimo kuba u Rwanda rusanzwe rufitanye imikoranire n’ikipe ya Arsenal FC yo mu gihugu cy’u Bwongereza muri gahunda ya Visit Rwanda.

Myugariro wa Arsenal ari kumwe n’umukunzi we Sara Madeira ndetse na Nyina umubyara Regina Celia Marinho

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu, David Luiz w’imyaka 32 kuri uyu wa gatanu yatembereye mu hantu nyaburanga muri ako gace gaherereyemo pariki y’ibirunga. Nyuma yaho kuri iki gicamunsi, David Luiz arakurikira umukino wa shampiyona uhuza ikipe ya APR FC na Etincelle saa cyenda, nyuma yaho aze kugirana ikiganiro n’itangazamakuru

Biteganijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu aribwo David Luiz ahaguruka mu Rwanda akerekeza mu bwongereza kwitegura shampiyona y’ubwongereza na bagenzi be batahamagawe mu makipe y’ibihugu bakomokamo mu gihe hari kuba imikino itandukanye y’ayo makipe y’ibihugu



David Luiz yeretswe amwe mu moko y’ibimera birangwa muri kariya gace
Ubwo yatemberaga, yagendaga yitegereza bimwe mubyamutangaje
Yikoresheje umwitozo ngororamubiri
Asoje yagize ati: “Peace and Love” bisobanura ngo Amahoro n’urukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *