Volleyball

VOLLEYBALL: UTB yihariye ibikombe by’irushanwa ry’Intwari 2019-

VOLLEYBALL: UTB yihariye ibikombe by’irushanwa ry’Intwari 2019-

Volleyball
Ku mugoroba w’iki Cyumweru dusoje ni bwo mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball hasozwaga imikino y’irushanwa ryo kwibuka Intwari z’u Rwanda, UTB VC yatwaye ibikombe bibiri haba mu bagore n’abagabo kuko zitwaye neza ku mikino ya nyuma. kipe ya UTB VC mu cyiciro cy’abagabo yatwaye igikombe itsinze Gisagara VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma utari woroshye kuko aya makipe yombi asanzwe ari ibigugu bibiri bihora bihanganye. Ni UTB VC muri iyi minsi isa na ya mbogo yari yaraburiwe uwuzayihangara, ni UTB VC iri mu murongo mwiza wo gutwara igikombe cya shampiyona, ni UTB VC iheruka gutsinda Gisagara VC muri shampiyona mu mukino wabereye mu Karere ka Gisagara bagakizwa na seti ya kamara mpaka. UTB VC imanika igikombe yatwaye itsinze Gisagara VC
VOLLEYBALL: CAVB yemeje amakipe (Clubs) azitabira imikino y’Akarere ka Gatanu izabera mu Rwanda

VOLLEYBALL: CAVB yemeje amakipe (Clubs) azitabira imikino y’Akarere ka Gatanu izabera mu Rwanda

Volleyball
Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku rwego rwa Afurika (CAVB) yashyize hanze urutonde rw’amakipe biteganyijwe ko azahatana muri iri rushanwa rizajya rinikinirwa kuri sitade nto ya Remera. Kuri ubu, Akarere ka Gatanu (Zone V) karabarurirwamo ibihugu 12 birimo; Rwanda, Burundi, Djibouti, Egypt, Eritrea, Ethiopia, Kenya, South Sudan, Somalia, Sudan, Tanzania na Uganda. Amakipe biteganyijwe ko azaba ari muri iri rushanwa arimo ane (4) yo mu Rwanda ariyo; Gisagara VC, REG VC, UTB VC na APR VC. Andi makipe azaba abarizwa mu Rwanda avuye mu bihugu n’ubundi biri mu karere ka Gatanu arimo; Amical (Burundi), Equity Bank, Prison Mombasa na KDF zo muri Kenya, Jeshi Stars, Tanzania Police, Magereza, JKT zizava muri Tanzania, Sports S, Nemo Stars, Ndejje, KAVC na UCU zizava muri Uganda.