TV

ICT:Dore Telefoni 10 zavugishije Isi y’itumanaho mu 2018

ICT:Dore Telefoni 10 zavugishije Isi y’itumanaho mu 2018

TV
Mu Isi y’ikoranabuhanga buri mwaka uzana n’udushya twawo, cyane ko uko bwije n’uko bukeye inganda zikomeye zihanga udushya tugamije gutuma zikomeza kwigarurira benshi. By’umwihariko mu birebana na telefoni buri ruganda rukora iyo bwabaga kugira ngo rurebe ko rwashyira ku isoko izavugisha Isi yose. Muri iki gihe 2018 iri ku musozo, ibinyamakuru bitandukanye birimo ZD Net na Cnet, byagerageje gushyira mu byiciro telefoni zasohotse muri uyu mwaka zihiga izindi, hagendewe ku byo zikora ndetse n’ibyagiye bivugwa n’abazikoresheje. Nyinshi muri izi telefoni zigiye ziri ku biciro byo hejuru, ariko ahanini kubera udushya twinshi zifite hari abadatinya kuzigura by’umwihariko abakunda kugendana n’ibigezweho. 1. GALAXY NOTE 9 Ku mwanya wa mbere w’uru rutonde haza Galaxy Note 9 yashyizw