Tech

Impamvu 3 zikomeye zikwiye gutuma ucika kuri telephone nijoro

Impamvu 3 zikomeye zikwiye gutuma ucika kuri telephone nijoro

Tech
Ishami ry’ubuzima rusange muri leta ya Californie muri USA basohoye itangazo riburira abantu ko bakwiye kwirinda ikoreshwa rikabije rya telephone kubera ingaruka zikomeye ziterwa n’urumuri n’imitingito y’amajwi zirekura. Izo ngaruka harimo nko kurwara ibibyimba ku bwonko, ku bagabo bitera kugabanuka kw’intangangabo, Gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe, Kwibagirwa bidasanzwe ndetse no kubura ibitotsi. Icyago gikomeye ni imirasire y’uburururu irekurwa na telephone kuko itera ibyago bitabarika, byiyongera kandi ku rumuri rubi tuba twiriweho rw’izuba. Ariko by’akarusho urumuri rurekurwa na telephone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga kururebamo nijoro ntibyangiza amaso gusa ahubwo bibangamira n’ikorwa ry’umusemburo wa mélatonine, umusemburo w’ibitotsi.
Ingendo abagenzi bakoze bifashishije ikarita ziyongereyeho miliyoni 21 mu 2018

Ingendo abagenzi bakoze bifashishije ikarita ziyongereyeho miliyoni 21 mu 2018

Tech
Ikigo AC Group cyatangaje ko inshuro abagenzi bakojeje amakarita y’ingendo ku byuma byabigenewe, zavuye kuri miliyoni 66 mu 2017 zigera kuri miliyoni 87 mu mwaka ushize wa 2018. Ni imibare igaragaza uko abagenzi bakoresha imodoka rusange bakomeza kwiyongera, nyuma y’amavugurura Guverinoma yakoze mu rwego rwo gutwara abagenzi mu modoka rusange mu myaka ishize. Mu 2013, nibwo Urwego ngenzuramikorere (RURA) n’Umujyi wa Kigali bagiranye amasezerano n’ibigo KBS, Royal Express na RFTC bitwara abagenzi mu Mujyi. Aya masezerano yagenaga uduce ikigo kizajya gitwaramo abagenzi kandi kikubahiriza amabwiriza arimo kuba nta mugenzi ugomba gutegereza imodoka ku cyapa igihe kirenze iminota itanu. Mu duce twatanzwe, KBS yahawe gukorera muri zone ya mbere irimo Remera, Kanombe, Kabeza, Nyarugu