Football

Total Caf Confederation Cup na Total Caf Champions League amakipe y’amaze kumenya uko azahura muri 1/4

Total Caf Confederation Cup na Total Caf Champions League amakipe y’amaze kumenya uko azahura muri 1/4

Football
Nyuma y'imikino yo mu matsinda mu mikino nyafurika ya Total Caf Confederation Cup na Total Caf Champions League amakipe yamaze kumenya uko azacakirana muri 1/4. Dore uko amakipe azahura muri Total Caf Confederation Cup imikino ya 1/4 1.Nkana FC (Zambia) vs CS Sfaxien (Tunisia) 2.Etoile du Sahel (Tunisia) vs Al-Hilal (Sudan) 3.Hassania Agadir (Maroc) vs Zamalek (Egypt) 4.Gormahia FC (Kenya) vs RS Berkane (Maroc) Mu mikino ya Total Caf Champions League muri 1/4 1.Horoya FC (Guinea Conakry) vs Wydad Casablanca (Maroc) 2.Mamelodi Sundowns (South Africa) vs Al-Ahly (Egypt) 3. CS Constantine (Algeria) vs Esperence de Tunis (Tunisia) 4.Simba SC (Tanzania) vs TP Mazembe (DR Congo)
Abakinnyi 23 bahagurukanye n’ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire

Abakinnyi 23 bahagurukanye n’ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire

Football
Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Amavubi yahisemo abakinnnyi 23 agomba kuzitabaza akina na Cote d’Ivoire mu mukino w’itsinda rya munani (H), umukino uteganyijwe tariki 23 Werurwe 2019 kuri Stade Félix Houphouët-Boigny iri i Abidjan. Muri aba bakinnyi 23 umutoza ajyanye, harimo abakinnyi barindwi bose bakina hanze bahamagawe, aba barangajwe imbere na rutahizamu Kagere Meddie wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gukina umukino wa shampiyona ya Tanzania ikipe ye ya Simba SC yaraye itsinzemo Ruvu Shooting, akabonamo igitego. Abakinnyi bane basigaye ni myugariro wa Mukura Victory Sports Iragire Saidi na Habimana Hussein wa Rayon Sports mu gihe mu kibuga hagati hasigaye Butera Andrew utarakoze imyitozo na Nshimiyimana Imran bombi bakinira APR FC.
Umutoza wa Chelsea yizerako ikipe ye izaza muri enye zambere Nyuma yo gutsindwa na  Everton  2-0

Umutoza wa Chelsea yizerako ikipe ye izaza muri enye zambere Nyuma yo gutsindwa na Everton 2-0

Football
Maurizio Sarri , yizerako amahirwe agihari kuba ikipe ye yaza muri Enye za mbere ubwo premierleague izaba irangira, akomeza agirati" Nituramuka dukinnye iminota 90, nkuko twakinnye igice cya mbere uyu munsi, ntakabuza, tuzaza muri enye zambere, ariko nidukina nkuko twakinnye igice cya kabiri, imikino umunani isigaye tukayikina gutyo ntidushoibora kuza muri Enye zambere" ibitego bya Richarlison na Gylfi Sigurdsson nibyo byatesheje Chelsea amanota atatu, bituma chelsea iguma kumwanya wa 6
UEFA Champions League:Manchester United yatomboye FC Barcelone muri ¼

UEFA Champions League:Manchester United yatomboye FC Barcelone muri ¼

Football
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2019 ni bwo habaye tombola y'uko amakipe azahura mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza cy’irushanwa rihuza amakipe y’intyoza ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League). Iyi tombola yarangiye ihuje Manchester United na FC Barcelona. Iyi tombola yabaye u Bwongereza buhagarariwe n’amakipe yose yitabiriye iri rushanwa kuko yabashije kugera muri ¼. Imikino ya ¼ izatangira gukinwa tariki ya 9 n’iya 10 Mata haba ibanza mu gihe iyo kwishyura yo iteganyijwe tariki ya 16 n’iya 17 Mata 2019. Dore uko amakipe yatomboranye: -FC Ajax (Netherland) vs FC Juventus (Italy) -Liverpool (England) vs FC Porto (Portugal) -Tottenham (England) vs Manchester City (England) -Manchester United (England) vs FC Barcelona (Spain)
FERWAFA yahagaritse Mphande umutoza Police FC

FERWAFA yahagaritse Mphande umutoza Police FC

Football
Albert Mphande wari umutoza mukuru wa Police FC kuva hagati mwaka w’imikino 2017-2018, yahawe amezi ane (4) na FERWAFA atagaragara mu kazi ko gutoza nyuma y’ikosa yakoze ryo gusagarira abasifuzi ubwo yari amaze gutsindwa n’Amagaju FC ku munsi wa 19 wa shampiyona. FERWAFA ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa interineti yagize iti "Akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire kateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019, kafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru wa Police FC Albert Mphande mu gihe cy’amezi ane bitewe n’imyitwarire itari myiza yagaragaje nyuma y’umunsi wa 19 wa shampiyona ashaka gusagarira Muhire Faradji ariko agakumirwa n’abo bakorana ndetse n’abashinzwe umutekano." FERWAFA yakomeje ivuga ko nyuma yo kureba raporo y’umusifuzi n’iya Komise
Nyinawumuntu yongeye gutsinda As Kigali mu rukiko rukuru

Nyinawumuntu yongeye gutsinda As Kigali mu rukiko rukuru

Football
Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali ijuriririye mu rukiko rukuru imyanzuro y’urukiko rwa Nyarugenge mu rubanza Nyinawumuntu Grace yabaregagamo kumwirukana binyuranyije n’amategeko akabatsinda, urukiko rukuru rwanzuye ko Nyinawumuntu yabatsinze maze amafaranga asaga miliyoni 39 yogombaga kwishyurwa hiyongeraho ibihumbi 350. Uru rubanza rwatangiye kuburanisha tariki ya 21 Ukuboza 2017 mu rukiko rwa Nyarugenge. Tariki ya 11 Mutarama 2018 ni bwo uru rubanza rwagombaga gusomwa ariko bitunguranye urukiko rufata umwanzuro ko isomwa ry'uru rubanza rizaba tariki ya 2 Gashyantare 2018 bitewe n'imiterere y'urubanza. Tariki ya 13 mata 2018 urukiko rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro kuri uru rubanza maze iteshagaciro zimwe mu ngingo ikipe AS Kigali yashingiyeho yirukana N
Ikipe ya Sporting Kansas City Ya Rwatubyaye ntiyifuza ko yitabira ubutumire bw’Amavubi

Ikipe ya Sporting Kansas City Ya Rwatubyaye ntiyifuza ko yitabira ubutumire bw’Amavubi

Football
Ikipe ya Sporting Kansas City yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse kugura myugariro Rwatubyaye Abdul,yandikiye FERWAFA iyisaba ko uyu mukinnyi wayo mushya baba bamuretse akamenyerana na bagenzi be bashya ntaze gukinira Amavubi mu mukino azacakirana na Cote d’Ivoire kuwa 23 Werurwe uyu mwaka. Ibaruwa Sporting Kansas City yandikiye ushinzwe ikipe y’igihugu Amavubi Rutayisire Jackson igira iti ” Mwarakoze ku kutwereka ko mwahamagaye Abdul Rwatubyaye mu ikipe y’igihugu ku matariki yagenwe na FIFA.Turabasaba ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda , ferwafa n’umutoza w’ikipe y’igihugu , Amavubi bakwisubiraho ntibashyire Abdul ku rutonde rw’abazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kuko nkuko mubizi nta byumweru bibiri birashira ageze mu gihugu cyacu. Ubu atangiye kumen
Iraha, kutimenya n’amarozi bimwe mu byo Gakumba Patrick abona bituma abakinnyi b’abanyarwanda batagira ijambo ku rwego mpuzamahanga

Iraha, kutimenya n’amarozi bimwe mu byo Gakumba Patrick abona bituma abakinnyi b’abanyarwanda batagira ijambo ku rwego mpuzamahanga

Football
Muri iyi myaka nk’ibiri n’itatu ishize mu Rwanda byatangiye kuba ibisanzwe ko abakinnyi b’abanyarwanda bava muri shampiyona y’umupira w’amaguru w’u Rwanda bakajya mu bindi bihugu. Gusa muri iyi minsi habaye indi ntero ko ntawugenda ngo arambeyo. Nyuma y'aho abahoze ari abakinnyi nka Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier bagiye ku mugabane w’i Burayi bagakinayo bakanabasha gukinayo igihe kinini cyo kimwe na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, kuri ubu byabaye indi nkuru kuko iyo umukinnyi w’umupira w’amaguru avuye ku kibuga cy’indege, abasesenguzi bandika neza iyo tariki kugira ngo batazagorwa no kubara iminsi igihe azaba agarutse kuko baba babyiteze. Uretse umugabane wa Amerika y'amajyepfo n'amajyaruguru nta handi Jimmy Mulisa (Ibumoso) atakinnye akanarambayo  Bikunze k
Mashami yatangaje abakinnyi 27 azifashisha kuri Cote d’Ivoire

Mashami yatangaje abakinnyi 27 azifashisha kuri Cote d’Ivoire

Football
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2019, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 27 bagomba kwitegura umukino wa Cote d’Ivoire uzaba mu byumweru bibiri biri imbere. Amavubi azinjira mu mwiherero kuwa 14 Werurwe 2019 akorere imyitozo kuri stade Amahoro kugeza kuwa 20 Werurwe 2019 mbere yo kwerekeza I Abidjan habura iminsi ibiri ngo umukino ube. Mashami akimara gutangaza aba bakinnyi 27 yagize ati “Ntitwabashije kwerekeza mu gikombe cya Afurika ariko turifuza gutsinda uyu mukino wa Cote d’Ivoire.Uyu mukino uzongerera ubunararibonye abakinnyi bacu bakina imbere mu gihugu. Kuri ubu Amavubi ari ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda H mu gihe Guin
Yamin Salum, Yatsindiye Kiyovu Sports Igitego nyuma yaho ayigarutsemo.

Yamin Salum, Yatsindiye Kiyovu Sports Igitego nyuma yaho ayigarutsemo.

Football
Umukinnyi Yamini Salum, wagarutse muri Kiyovu Sports avuye muri Marine FC, Nyuma yuko yari yarayivuyemo yaje kugaruka uyu Mwaka, Umutoza Kirasa Allain akaba arikumugirira ikizere muri iyi minsi. K'umukino wejo hashize Yamin Salum niwe wabashije guhesha ikipe ye amanota atatu, igitego cyamushimishije cyane, kuri ubu Kiyovu sports ikaba yagumye kumwanya wa kane n'amanota 33. Photo: Igihe.com :Abakinnyi 11 Babanje mu Kibuga Nkuko bizanzwe nyuma yumukino abakinnyi bashimira abafana