Football

Nyinawumuntu yongeye gutsinda As Kigali mu rukiko rukuru

Nyinawumuntu yongeye gutsinda As Kigali mu rukiko rukuru

Football
Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali ijuriririye mu rukiko rukuru imyanzuro y’urukiko rwa Nyarugenge mu rubanza Nyinawumuntu Grace yabaregagamo kumwirukana binyuranyije n’amategeko akabatsinda, urukiko rukuru rwanzuye ko Nyinawumuntu yabatsinze maze amafaranga asaga miliyoni 39 yogombaga kwishyurwa hiyongeraho ibihumbi 350. Uru rubanza rwatangiye kuburanisha tariki ya 21 Ukuboza 2017 mu rukiko rwa Nyarugenge. Tariki ya 11 Mutarama 2018 ni bwo uru rubanza rwagombaga gusomwa ariko bitunguranye urukiko rufata umwanzuro ko isomwa ry'uru rubanza rizaba tariki ya 2 Gashyantare 2018 bitewe n'imiterere y'urubanza. Tariki ya 13 mata 2018 urukiko rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro kuri uru rubanza maze iteshagaciro zimwe mu ngingo ikipe AS Kigali yashingiyeho yirukana N
Ikipe ya Sporting Kansas City Ya Rwatubyaye ntiyifuza ko yitabira ubutumire bw’Amavubi

Ikipe ya Sporting Kansas City Ya Rwatubyaye ntiyifuza ko yitabira ubutumire bw’Amavubi

Football
Ikipe ya Sporting Kansas City yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse kugura myugariro Rwatubyaye Abdul,yandikiye FERWAFA iyisaba ko uyu mukinnyi wayo mushya baba bamuretse akamenyerana na bagenzi be bashya ntaze gukinira Amavubi mu mukino azacakirana na Cote d’Ivoire kuwa 23 Werurwe uyu mwaka. Ibaruwa Sporting Kansas City yandikiye ushinzwe ikipe y’igihugu Amavubi Rutayisire Jackson igira iti ” Mwarakoze ku kutwereka ko mwahamagaye Abdul Rwatubyaye mu ikipe y’igihugu ku matariki yagenwe na FIFA.Turabasaba ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda , ferwafa n’umutoza w’ikipe y’igihugu , Amavubi bakwisubiraho ntibashyire Abdul ku rutonde rw’abazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kuko nkuko mubizi nta byumweru bibiri birashira ageze mu gihugu cyacu. Ubu atangiye kumen
Iraha, kutimenya n’amarozi bimwe mu byo Gakumba Patrick abona bituma abakinnyi b’abanyarwanda batagira ijambo ku rwego mpuzamahanga

Iraha, kutimenya n’amarozi bimwe mu byo Gakumba Patrick abona bituma abakinnyi b’abanyarwanda batagira ijambo ku rwego mpuzamahanga

Football
Muri iyi myaka nk’ibiri n’itatu ishize mu Rwanda byatangiye kuba ibisanzwe ko abakinnyi b’abanyarwanda bava muri shampiyona y’umupira w’amaguru w’u Rwanda bakajya mu bindi bihugu. Gusa muri iyi minsi habaye indi ntero ko ntawugenda ngo arambeyo. Nyuma y'aho abahoze ari abakinnyi nka Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier bagiye ku mugabane w’i Burayi bagakinayo bakanabasha gukinayo igihe kinini cyo kimwe na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, kuri ubu byabaye indi nkuru kuko iyo umukinnyi w’umupira w’amaguru avuye ku kibuga cy’indege, abasesenguzi bandika neza iyo tariki kugira ngo batazagorwa no kubara iminsi igihe azaba agarutse kuko baba babyiteze. Uretse umugabane wa Amerika y'amajyepfo n'amajyaruguru nta handi Jimmy Mulisa (Ibumoso) atakinnye akanarambayo  Bikunze k
Mashami yatangaje abakinnyi 27 azifashisha kuri Cote d’Ivoire

Mashami yatangaje abakinnyi 27 azifashisha kuri Cote d’Ivoire

Football
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2019, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 27 bagomba kwitegura umukino wa Cote d’Ivoire uzaba mu byumweru bibiri biri imbere. Amavubi azinjira mu mwiherero kuwa 14 Werurwe 2019 akorere imyitozo kuri stade Amahoro kugeza kuwa 20 Werurwe 2019 mbere yo kwerekeza I Abidjan habura iminsi ibiri ngo umukino ube. Mashami akimara gutangaza aba bakinnyi 27 yagize ati “Ntitwabashije kwerekeza mu gikombe cya Afurika ariko turifuza gutsinda uyu mukino wa Cote d’Ivoire.Uyu mukino uzongerera ubunararibonye abakinnyi bacu bakina imbere mu gihugu. Kuri ubu Amavubi ari ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda H mu gihe Guin
Yamin Salum, Yatsindiye Kiyovu Sports Igitego nyuma yaho ayigarutsemo.

Yamin Salum, Yatsindiye Kiyovu Sports Igitego nyuma yaho ayigarutsemo.

Football
Umukinnyi Yamini Salum, wagarutse muri Kiyovu Sports avuye muri Marine FC, Nyuma yuko yari yarayivuyemo yaje kugaruka uyu Mwaka, Umutoza Kirasa Allain akaba arikumugirira ikizere muri iyi minsi. K'umukino wejo hashize Yamin Salum niwe wabashije guhesha ikipe ye amanota atatu, igitego cyamushimishije cyane, kuri ubu Kiyovu sports ikaba yagumye kumwanya wa kane n'amanota 33. Photo: Igihe.com :Abakinnyi 11 Babanje mu Kibuga Nkuko bizanzwe nyuma yumukino abakinnyi bashimira abafana
Byarangiye Sibomana Patrick na Biramahire basinyiye Mukura VS

Byarangiye Sibomana Patrick na Biramahire basinyiye Mukura VS

Football
Gahunda y’uko umukinnyi Sibomana Patrick na Biramahire Abeddy bari gukinira ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports byarangiye ihindutse bombi basinyira ikipe ya Mukura VS y’akarere ka Huye. Ni nyuma y’uko ikipe Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri yari yumvikanye ko igiye kugura abo bakinnyi ikaba ibatije muri ayo amakipe ariko byahindutse ku munota wa nyuma aba bakinnyi ibatiza ikipe ya Mukura VS mu mezi 6. Sibomana Pappy washeshe amasezerano mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu gihugu cya Belarus yashakaga ikipe akinamo mu Rwanda nyuma y’igihe gito akazashakish uburyo bwo kwerekeza gukinira amakipe yo hanze. Amakuru aturuka ku igihe avuga ko Sibomana Papy yumvikanye n’ikipe ya Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri ko imugura ariko igahita imutiza muri Kiyovu Sports kuko aribwo yak
Bimenyimana Caleb yanyomoje ibyo kugaruka muri Rayon Sports

Bimenyimana Caleb yanyomoje ibyo kugaruka muri Rayon Sports

Football
Nyuma yo kubona ikipe ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cya Lativia, Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb byavuzwe ko ashobora kugaruka gukinira ikipe ya Rayon Sports kuko iyo muri Lativia itahise yemera kubahiriza ibyumvikanyeho n’impande zombi. Uyu musore yahakanye ayo makuru avuga ko ategereje Visa imwemerera kugera muri icyo gihugu akabona kugenda. Tariki ya 27 Mutarama 2019, Caleb yasezeye ku bafana n’abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports nyuma kuri 28 Mutarama 2019 ahaguruka mu Rwanda yerekeza hanze mu ikipe ya Riga FC yo muri Lativia. Yaje kubwira itangazamakuru ko yamaze kugirana amasezerano y’amezi 6 nayo. Mu mpera z’iki cyumweru dusoje andi makuru yavuze ko uyu musore ashobora kugaruka mu Rwanda muri Rayon Sports kuko yageze muri iyi kipe ikamubwira ko azakina amezi 6 nta
UBUYOBOZI BW’ABAFANA BA kIYOVU SPORTS KU RWEGO RW’IGIHUGU BASUYE ABAFANA BI MUNYIGINYA I RWAMAGANA

UBUYOBOZI BW’ABAFANA BA kIYOVU SPORTS KU RWEGO RW’IGIHUGU BASUYE ABAFANA BI MUNYIGINYA I RWAMAGANA

Football
Hemedi Minani, Aganira n'abakunzi ba KIyovu sports i MUNYIGINYA Ubuyobozi bw'abafana ba Kiyovu Sports,hamwe n'abakunzi ba kiyovu bo muma fan clubs atandukanye,Umunsi wo kucyumweru taliki 10/02/2019 Bahagurutse i kigali SAA sita z'amanywa,berekeza mu Akarere ka Rwamagana, mu murenge wa MUNYIGINYA,kuganira n'abakunzi ba Kiyovu Sports batuye murenge wa Munyiginya. Aho baganiriye mubihe bitandukanye ikipe yabo yanyuzemo, ibyiza n'ibibi.barebera hamwe aho ikipe ihagaze, nicyo basabwa kugirango batazasubira inyuma, ahubwo begere imbere. Hemed Minani yicaranye n'abayobozi b'ababafana mu Akarere ka Rwamagana. Umuyobozi w'abafana ba kiyovu mu akarere ka Rwamagana KAGWIZA YUSSUF,yijeje abari bahari Bose ko bishimiye uru rugendo ko bagiye kubyuka bagafasha ikipe dore ko yemeje ko abakun...
Shampiyona y’abagore yigijwe inyuma

Shampiyona y’abagore yigijwe inyuma

Football
Shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore yagombaga gutangira ku cyumweru tariki ya 10, none yigijwe inyuma, izatangira tariki ya 16 Gashyantare 2019. Kapiteni wa As Kigali Kalimba Alice ashaka inzira Muri uyu mwaka w’imikino umubare w’amakipe azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere warazamutse uva ku makipe umunani ugera ku makipe 10. Amakipe nka Rambura WFC ndetse na Gakenke WFC zongeye kugira amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda imikino ya kamarampaka yayihuje n’amakipe yo mu kiciro cya kabiri. Amakipe 10 azitabira shampiyona y’ikiciro cya mbere arimo; AS Kigali WFC ifite igikombe giheruka, Scandinavia, Inyemera WFC, ES Mutunda WFC, Kamonyi WFC, Bugesera WFC, Gakenke WFC, Rambura WFC, AS Kabuye WFC na Rugende WFC. Tariki 13 G
Musanze FC yabonye abatoza 2 bashya barimo Umunye-Congo

Musanze FC yabonye abatoza 2 bashya barimo Umunye-Congo

Football
Musanze FC yatandukanye na Mbusa Kombi Billy wari wungirije Ruremesha Emmanuel na Muhabura Radjab watozaga abanyezamu mu ntangiro z’uyu mwaka, bashinjwa kugira uruhare mu musaruro muke iyi fite yagize mu mikino ibanza. Nyuma y’iminsi isaga 35 nta batoza bafasha umutoza mukuru mu kazi ke, ikipe ya Musanze FC yamaze gusinyisha umutoza wungirije ndetse n’umutoza w’abanyezamu. Umutoza wungirije yagizwe Mbweki Tarikh Todek wavuye mu ikipe ya Dauphin Noirs yo muri Congo Kinshasa mu gihe umutoza w’abazamu ari Hakizimana Charles uzwi nka Macari. Umutoza wungirije yagizwe Mbweki Tarikh Todek wavuye mu ikipe ya Dauphin Noirs yo muri Congo Kinshasa mu gihe umutoza w’abazamu ari Hakizimana Charles uzwi nka Macari. Mbweki yagizwe umutoza wungirije wa Musanze FC Perez