Football

Rayon Sport yatandukanye na Manzi thierry wari kapiteni ndetse na Niyonzima Olivier

Rayon Sport yatandukanye na Manzi thierry wari kapiteni ndetse na Niyonzima Olivier

Football
Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 yamaze gutandukana na Manzi Thierry kimwe na Niyonzima Olivier Sefu . Kuri Manzi Thierry wari umaze iminsi ari kapiteni w’iyi kipe, atandukanye na Rayon Sports amaze kugaragaza ko ikibazo cy’amafaranga gihora giteza ibibazo muri Rayon Sports kimaze igihe kandi kitazanacika kuko ngo ni yo sura ya Rayon Sports. Mu ibaruwa Rayon Sports yageneye Manzi Thierry bamubwiye ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019 yemerewe gusinya mu ikipe ashaka kandi ko bamushimira umusanzu yahaye ikipe ndetse bakanamwifuriza amahirwe mu y’indi kipe azajyamo. Manzi Thierry yari amaze imyaka ine muri Rayon Sports kuko yayigezemo mu 2015 avuye muri Marines FC mu Karere ka Rubavu. Sefu ntiyaherukaga gukina kubera ikibazo cy’ub
Seninga Innocent yasinyiye akazi ko gutoza Etincelles FC

Seninga Innocent yasinyiye akazi ko gutoza Etincelles FC

Football
Seninga Innocent wari umaze iminsi atandukanye na Bugesera FC nk’umutoza mukuru, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Etincelles FC mu karere ka Rubavu agurwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 FRW). Seninga Innocent asubiye muri Etincelles FC nyuma yo kuba yarayibayemo mu mwaka w’imikino 2015-2016 akayifasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri icyo gihe ndetse bikaba ari kimwe mu bintu bituma abafana b’iyi kipe bakomeza kumukunda. Seninga Innocent yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ahabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 FRW) akazajya ahemba ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda (800,000 FRW) buri kwezi nk’uko amakuru ava i Rubavu abivuga Seninga Innocent yasinyiye kuzatoza Etincelles FC kugeza muri 2021 Seninga Innocent agarutse muri E
Nduhirabandi watozaga Etincelles FC yahagaritswe azira byinshi birimo no kugumura abakinnyi

Nduhirabandi watozaga Etincelles FC yahagaritswe azira byinshi birimo no kugumura abakinnyi

Football
Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka wari umutoza wa Etincelles FC yahagaritswe muri aka kazi nyuma yo gutsindwa na Marines (2-0) azira ingingo zitandukanye zirimo no kuba yaragumuye abakinnyi mbere yo guhura na Sunrise FC muri shampiyona 2018-2019. Mu ibaruwa yasinyweho na Ruboneza Gedeon perezida wa Etincelles FC baramenyesha Nduhirabandi ko yahagaritse mu kazi mu gihe kitazwi azira kuba ku mukino bahuyemo na Sunrise FC muri shampiyona 2018-2018 i Rubavu, yarabanje kugira inama abakinnyi ngo ntibakine uyu mukino bakabyanga bagakina. Icyo gihe ngo bari bahembwe umushahara w’ukwezi kumwe mu gihe ikipe yari ibarimo amezi abiri. Nduhirabandi kandi yabwiwe ko tariki ya 4 Kamena 2019 ubwo ikipe ya Etincelles FC yari irimbanyije imyiteguro y’umukino w’igikombe cy’Amahoro batsinzemo na
Iragire Saidi yasinye muri Rayon Sports kuri miliyoni 8,000,000 FRW

Iragire Saidi yasinye muri Rayon Sports kuri miliyoni 8,000,000 FRW

Football
Iragire Saidi wari umukinnyi mu mutima w’ubwugarizi muri Mukura Victory Sport i Huye, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports aho yahawe miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8,000,000 FRW). Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8,000,000 FRW) ni amafaranga yo kumwinjiza mu ikipe (Recruitmet Fees) mu gihe azajya ahembwa ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda (600,000 FRW) nk’umushahara wa buri kwezi. Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2019, ikipe ya Mukura VS yemeje ko yamaze gutandukana na Iragire Saidi wahise azamuka mu mujyi wa Kigali agasinya muri Rayon Sports ku gica munsi cy’uyu wa Kane. Iragire Saidi yageze muri Mukura VS mu 2017 akinamo imyaka ibiri (2017-2019) ubwo yari avuye muri Muzinga FC mu Burundi. Mihigo Saddam /Inyarwanda.com
Ahmad Ahmad Perezida wa CAF yatawe muri yombi

Ahmad Ahmad Perezida wa CAF yatawe muri yombi

Football
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Ahmad Ahmad, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, afatiwe mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Jeune Afrique yanditse ko Ahmad yafatiwe muri hotel aho yari acumbitse ngo ashobore kwitabira Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Ahmad yafatiwe kuri hotel ya Berri iri i Paris ahagana saa 8:30, ngo atange amakuru ku rwego rushinzwe kurwanya ruswa no kunyereza imisoro (Oclif). Ifatwa rya Ahmad birakekwa ko ryaba rifitanye isano n’ihagarikwa ry’amasezerano CAF yari ifitanye na Sosiyete y’Abadage ya Puma, igahitamo gukorana n’iy’Abafaransa ya Technical Steel ibarizwa mu gace ka La Seyne-sur-Mer mu Bufaransa. Aya masezerano ngo afite agaciro k’amadolari agera ku bihumbi 830, yate
Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Football
Gianni Infantino yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, muri manda ya kabiri, nyuma yo kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi. Infantino yatowe nk’umukandida rukumbi wiyamamaje muri aya matora yabereye mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2019 ubwo habaga Inteko rusange ya 69 ya FIFA. Mu ijambo rye, Infantino wari umaze gutorwa yagarutse ku mubano wamuranze muri manda ye ya mbere ugereranyije n’abo yasimbuye. Ati ”Kugeza ubu nta muntu ukivuga ibyo gusubira inyuma kwa FIFA cyangwa kongera kwiyubaka kwayo iva ahabi. Ntawe uvuga ku bijyanye na ruswa, tuvuga ku mupira w’amaguru gusa. Dushatse twavuga ko ibintu twabisubije ku murongo.” Infantino wabaye Umunyamabanga Mukuru wa UEFA mbere y’uko ajya muri FIFA, yari ashyigikiye ko amakipe azaki
Tanzania: Sibomana Patrick “Pappy” yasinye muri Yanga Africans

Tanzania: Sibomana Patrick “Pappy” yasinye muri Yanga Africans

Football
Sibomana Patrick bita Pappy umunyarwanda wari umaze igihe muri Mukura Victory Sport i Huye, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Yanga Africans, ikipe y’ubukombe muri Tanzania. Mu gicuku cyo ku wa Gatandatu tariki tariki 25 Gicurasi 2019 ni bwo Sibomana Patrick yuriye indege igana i Dar Es Salaam muri Tanzania. Icyo gihe yemereye INYARWANDA ko agiye guhuza ibiganiro n’iyi kipe akareba niba babasha guhuza imvugo bityo akaba yababera umukinnyi dore ko n’itike y’indege ari abayobozi ba Yanga Africans bari bayimuhaye. Sibomana Patrick "Pappy" agiye kuba umunyarwanda wa 3 muri shampiyona ya Tanzania nyuma ya Haruna Niyonzima na Meddie Kagere Aganira na INYARWANDA nyuma yo gusinya, Sibomana Patrick yavuze ko ari impamo yamaze gushyira umukono ku masezerano igisigaye
Rayon Sports yatwaye igikombe inyagiye Kirehe

Rayon Sports yatwaye igikombe inyagiye Kirehe

Football
Ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe inyagiye Kirehe FC ibitego 4-0 mu mukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona waberaga i Nyakarambi. Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane Kirehe FC,nayo irayikundira iyiha rugari,imipira igera imbere y’izamu buri kanya byatumye abakinnyi barimo Donkor Prosper na Ulimwengu bahusha ibitego byari byabazwe. Ku munota wa 25 w’umukino,umusore Donkor Prosper wigaragaje cyane muri uyu mwaka,yakase umupira mwiza imbere y’izamu,usanga Manishimwe Djabel wawuhaye Ulimwengu n’umutwe,yiyaka myugariro wa Kirehe FC atsinda igitego cyiza aryamye. Rayon Sports yatijwe umurindi n’abakunzi bayo bari benshi,yakomeje gusatira cyane,abakinnyi bay obo hagati barimo Mugheni na Donkor baniga Kirehe FC byatumye ikora amakosa yaje kuvamo penaliti yabonetse ku munota
Peace Cup 2019: As Kigali yatomboye  Rayon Sport mu mikino y’ijonjora ry’ibanze

Peace Cup 2019: As Kigali yatomboye Rayon Sport mu mikino y’ijonjora ry’ibanze

Football
Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka mu bagabo, kizitabirwa n’amakipe 20 arimo 12 yo mu cyiciro cya mbere kuko ari yo yabashije kwiyandikisha mu gihe cyagenwe. Iyi tombola yabereye ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, yasize umukino ukomeye muri iyi mikino y’ijonjora uzahuza AS Kigali na Rayon Sports. Ikipe y’umujyi wa Kigali yari yagarukiye muri 1/8 mu mwaka ushize mu gihe Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma, itsindwa na Mukura Victory Sports. Uko tombora yagenze Tariki ya 4 Kamena 2019 Hope FC vs Gasogi UnitedAS Kigali vs Rayon SportsMukura VS vs Unity Sports ClubInterforce FC vs Intare FCSunrise FC vs Espoir FC Tariki ya 5 Kamena 2019 Gicumbi FC vs Police FCVision FC vs Bugesera FCAPR FC vs Rwamagana FCEtoile de l’Est vs Kiyovu SportsMarines FC vs Etincelles FC Ku n
APR FC yatsinzwe na AS Muhanga y’abakinnyi 10 bishyira igikombe mu maboko ya Rayon Sports

APR FC yatsinzwe na AS Muhanga y’abakinnyi 10 bishyira igikombe mu maboko ya Rayon Sports

Football
Ikipe ya APR FC iri mu rugamba rwo kurwanira igikombe cya shampiyoana na Rayon Sports, yatsinzwe na AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona waberaga i Muhanga. AS Muhanga yari mu rugo yafunguye amazamu ku munota wa 18’ w’umukino bungamo ikindi ku munota wa 49’, ibitego byose byatsinzwe na Bizimana Yannick. Bizimana Yannick yahise agira ibitego 13. AS Muhanga basoje umukino ari abakinnyi icumi (10) kuko mu gice cya mbere, Nizigiyimana Junior yahawe ikarita itukura azira ikosa yakoreye kuri Ally Niyonzima hagati mu kibuga. Igitego rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 64’ nyuma yo kwinjira asimbuye Byiringiro Lague. Issa Bigirimana yasimbuye Nshuti Innocent naho Itangishaka Blaise asimbura Ally Niyonzima. APR FC iraguma ku mwanya wa k