Cycling

Munyaneza Didier yegukanye Tour du Senegal ahesha ishema u Rwanda na Benediction Excel Energy yagiye ahagarariye

Munyaneza Didier yegukanye Tour du Senegal ahesha ishema u Rwanda na Benediction Excel Energy yagiye ahagarariye

Cycling
Nyuma yo kwitwara neza ku munsi wanyuma ubwo bazengurerkaga Dakar umurwa mukuru wa Senegal ku ntera y’ibirometero 106 mu gace ka 7, Didier munyaneza yegukanye Tour du Senegal yabaga ku nshuro ya 18 akora amateka yo kwegukana rushanwa mpuzamahanga ari naryo rushanwa rya mbere atwaye Kuri iki cyumweru i Dakar muri Senegal umunyarwanda Munyaneza Didier  wari  mu ikipe ya Benediction Excel yegukana bwa mbere mu mateka ye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryari rimaze iminsi 7 rihatanirwa n’amakipe 10 yaturutse ku migabane itandukanye. Umunyarwanda Munyaneza Didier ‘Mbappé’ yatwaye iri rushanwa afite amanota 29 dore ko yambaye umwambaro w’umuhondo muri Tour du Sénégal uhereye ku munsi wa 2 w’iri rushanwa ryakinwe kuntera y’ibirometero 1044.5 aho yabikoreshejemo amasaha asa
Umunya-Kenya Eluid Kipchoge yaciye agahigo katarakorwa n’undi wese mu mukino wo gusiganwa ku maguru

Umunya-Kenya Eluid Kipchoge yaciye agahigo katarakorwa n’undi wese mu mukino wo gusiganwa ku maguru

Cycling
Igihangange mu gusiganwa ku maguru bizwi nka Marathon Eluid Kipchoge bakunze kwita "Kips" yaciye agahigo ko kwirukanka ibirometero 42 mu gihe kiri munsi y'amasaha 2. Kipchoge Eluid w'imyaka 34 y'amavuko yaciye agahigo ko kwirukanka ibirometero 42 mu gihe cy'isaha imwe n'iminota 59 n'amasegonda 40 n'ibice bibiri mu irushanwa Ineos i Vienna mu mu gihugu cya Austraria. Ni agahigo kari katarakorwa n'undi muntu uwo ari wese muri iri rushanwa ndetse no muri uyu mukino ku isi yose kuko benshi mu bihange byakoze amazina nka Roger Bannister ukomoka mu Bwongereza mu mwaka wa 1954, Neil Amstrong ukomoka muri USA ndetse na Usain Bolt bagiye babigerageza ariko ntibabashe kubigeraho. Akimara gukora aya mateka akomeye Eliud Kipchoge bakunda kwita Kips yatanze isomo rikomeye ry'ubuz...
Amagare: Abakinnyi 14 bazahagarira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika berekeje muri Ethiopia

Amagare: Abakinnyi 14 bazahagarira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika berekeje muri Ethiopia

Cycling
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu nibwo abakinnyi 14 bagize ikipe y’u Rwanda berekeje mu gihugu cya Ethiopia, aho bagiye kwitabira imikino ya Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare izatangira kuri uyu wa Kane. Iri tsinda ry’abakinnyi 14 ririmo abakinnyi icyenda b’abagabo na batanu b’abagore, bahagurutse i Kigali saa Saba n’iminota 45 (01:45) hamwe n’indege ya Ethiopian Airlines, aho bagiye kwitabira iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Baher Dar. U Rwanda rwakiriye iri rushanwa mu mwaka ushize ubwo ryabaga ku nshuro ya 13, kuri iyi nshuro ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi barimo: Ndayisenga Valens; Uwizeye Jean Claude, Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Nsengimana Jean Bosco mu cyiciro cy’abakuze (Men Elite & U23). Uwizeye Jean Claude na we azasiganwa mu c
Amagare : Abanyarwanda basubiye guhatanira aho Areruya yakoreye amateka muri 2018

Amagare : Abanyarwanda basubiye guhatanira aho Areruya yakoreye amateka muri 2018

Cycling
Kuri uyu wa gatanu nijoro saa saba na 15 ni bwo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yerekeza muri Cameroun guhatanira irushanwa rya Tour de l’Espoir ryegukanwe na Areruya Joseph umwaka ushize. Ni ku nshuro ya kabiri iri siganwa rihuza amakipe y’ibihugu ribaye. Iry’uyu mwaka rizakinwa kuva tariki ya 4 kugera tariki ya 9 Gashyantare 2019 .Uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe 19 arimo n’u Rwanda aturutse ku migabane ine. Umwaka ushize abakinnyi b’u Rwanda ni bo bayoboye isiganwa baranaryegukana Ikipe igiye guhagararira u Rwanda muri iri siganwa ntirimo Areruya Joseph waryegukanye umwaka ushize ndetse na Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda iheruka na we ntawe urimo. Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iri siganwa harimo Hakiruwizeye Samuel, Manizabayo Eric na Ruberwa Jean Da
Abahagararira igihugu mu mikino yo gusiganwa ku magare basaba MINISPOC kubahemba

Abahagararira igihugu mu mikino yo gusiganwa ku magare basaba MINISPOC kubahemba

Cycling
Abakinnyi bahagararira igihugu mu mikino yo gusiganwa ku magare bavuga ko bafite ikibazo cyo kudahembwa nk’uko byahoze mbere (Frw 150 000 babonaga) no kuba batsinda bari mu marushanwa ntibahabwe uduhimbazamusyi batsindiye. Basaba minisiteri y’umuco na siporo kubarwanaho. Abo, ni abakinnyi bitabira amarushanwa mpuzamahanga mu mikino yo gusiganwa ku magare bahagarariye igihugu , bavuga ko mbere bahembwaga 150000frw ndetse ngo bemererwa kuzajya bahabwa uduhimbazamusyi mu gihe batahanye intsinzi muri ayo marushanwa. Bonaventures Uwizeyimana wavuze mu izina ry’abakinnyi bagenzi yabwiye RadioTV10 ko iki kibazo ari imbogamizi ku mibereho yabo n’imiryango yabo kuko akenshi iyo baserukiye igihugu imiryango yabo ibura icyayitunga. Ati “ Biratubangamiye cyane, kuko dutaha nta kintu dufite,
CYCLING: Bonifazio Niccolo yatwaye La Tropicale Amisa Bongo 2019, Munyaneza Didier aba umunyarwanda wasoje hafi

CYCLING: Bonifazio Niccolo yatwaye La Tropicale Amisa Bongo 2019, Munyaneza Didier aba umunyarwanda wasoje hafi

Cycling
La Tropicale Amisa Bongo irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryabaga kuva kuwa 21-27 Mutarama 2019 ryatwawe na Bonifazio Niccolo umutaliyani ukinira ikipe ya Direct Energie mu Bufaransa. Ryari irushanwa ryakinwaga abakinnyi bose babizi ko iriheruka rya 2018 ryatwawe n’umunyarwanda Areruya Joseph wahise anahabwa igihembo cy’umukino witwaye neza mu mwaka w’amarushanwa ushize. Bonifazio Niccolo ni we wari watwaye agace ka mbere ka La Tropicale Amisa Bongo akomeza kugenda aza hafi mu duce tumwe na tumwe muri turindwi (7) twari tugize iri siganwa ahanini acunganwa no kudatakaza amasegonda yari yagiye yizigama yatwaye agace (Etape). Mu bilometero 845.2(845.2 Km) byakozwe muri iri rushanwa, Bonifazio Niccolo w’imyaka 25 yakoresheje amasaha 20, iminota 39 n’amasego