Cassa Mbungo wahoze atoza Kiyovu SC yongerewe amasezerano muri AFC Leopards

Umutoza  Cassa Mbungo André wahoze atoza Kiyovu SC yamaze kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, nyuma y’uko yari amaze iminsi yifuzwa n’amakipe atandukanye.

Cassa yageze muri AFC Leopards mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka agiye gusimbura umunya-Serbia Marko Vasiljević wari umaze kwegura ku mirimo ye, akajya gutoza muri Afurika y’Epfo.

ubuyobozi bwa AFC Leopards bwicaranye n’uyu mutoza bumuha amasezerano mashya y’imyaka ibiri, aho azageza mu 2021 ari umutoza wabo.

Ubwo yari amaze kugera muri AFC Leopards muri Gashyantare, Cassa Mbungo wari wahawe umwaka umwe n’gice ntiyahiriwe mu minsi ya mbere aho yatsinzwe imikino itanu ibanza, ariko nyuma ikipe ye igenda yisuganya ndetse itangira kwitwara neza, aho kuri ubu amaze gutsinda imikino umunani.

AFC Leopards ifite umukino ukomeye kuri iki Cyumweru aho ihura na Gor Mahia muri Mashemeji Derby. Iyi kipe ikinamo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Kayumba Soter, iri ku mwanya wa 10 n’amanota 39 mu gihe Gor Mahia ya Jacques Tuyisenge ikeneye amanota atanu mu mikino itandatu isigaye ngo yegukane igikombe cya shampiyona.

Cassa Mbungo yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda guhera mu 2000 arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC , Sunrise FC ndetse yagiye yitabazwa no mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *