Breaking news: Ikipe y’igihugu ya Tanzania Taifa Stars iragera i Kigali kuri uyu mugoroba

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Tanzania ‘Taifa Stars’ icyiciro cya mbere bategerejwe mu Rwanda kuri uyu mugoroba saa mbili aho ije kwitegura umukino wa gicuti izakina n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ikindi cyiciro kiragera mu Rwanda mu gitondo cyo ku munsi w’ejo. Umukino uzahuza aya makipe yombi uzaba ku taliki ya 14 Ukwakira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe itozwa n’umutoza Etienne Ndayiragije ukomoka mu gihugu cy’Uburundi iragera i Kigali itari kumwe n’umukinnyi wayo rurangiranwa akanaba kapiteni wayo Mbwana Samatta wisabiye kutazakina uyu mukino kubera ko amaze iminsi mike avuye mu mvune yagiriye mu ikipe ye ya Genk yo mu gihugu cy’Ububiligi hariya ku mugabane w’uburayi.

Taifa stars irava ku kibuga cy’indege yerekeza kuri Hotel Villa Portifino i Nyarutarama aho izacumbika mu gihe iri mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *