Bimenyimana Caleb yanyomoje ibyo kugaruka muri Rayon Sports

Nyuma yo kubona ikipe ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cya Lativia, Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb byavuzwe ko ashobora kugaruka gukinira ikipe ya Rayon Sports kuko iyo muri Lativia itahise yemera kubahiriza ibyumvikanyeho n’impande zombi. Uyu musore yahakanye ayo makuru avuga ko ategereje Visa imwemerera kugera muri icyo gihugu akabona kugenda.

Bimenyimana Caleb yanyomoje ibyo kugaruka muri Rayon Sports

Tariki ya 27 Mutarama 2019, Caleb yasezeye ku bafana n’abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports nyuma kuri 28 Mutarama 2019 ahaguruka mu Rwanda yerekeza hanze mu ikipe ya Riga FC yo muri Lativia.

Yaje kubwira itangazamakuru ko yamaze kugirana amasezerano y’amezi 6 nayo.

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje andi makuru yavuze ko uyu musore ashobora kugaruka mu Rwanda muri Rayon Sports kuko yageze muri iyi kipe ikamubwira ko azakina amezi 6 nta kintu ahabwa ndetse n’umushahara akazawubona nyuma y’ayo mezi 6 hashingiwe ku myitwarire imuranga.

Ayo makuru yavuze ko ubuyobozi bw’’ikipe ya Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo kumugarura muri iyi kipe akazayifasha mu mikino ya shampiyona Phase Retour.

Uyu musore yahakanye ayo makuru yose avuga ko ategereje Visa imwerekeza muri Lativia ari muri Canada, ndetse avuga ko mu minsi mike azaba yabibonye kandi ko ikipe ya Riga FC imukeneye cyane kuko buri munsi imubaza niba ibyangombwa abura yabibonye ngo yerekeze muri iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *