Author: Younous Ingwey

Kwibuka25: Abari abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwibuka25: Abari abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Basketball
Kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2019 abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Abakunzi ba siporo bagihumeka uw'abazima nabo babuze inshuti, abavandimwe babaga muri iki gisata gihuza umubare w’abantu batari bacye hatitatwe aho umuntu aturuka. Umukino wa Basketball ni umwe mu mikino yabuze abawukinaga, abatoza, abayobozi n’abafana bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku mibare ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rimaze gushyira ahagaragara, abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana ba Basketball bishwe bazira uko baremwe. Muri 30 bazize uko bavutse, 18 bavaga mu ikipe ya Espoir Basketball Club. Urutonde rw’abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside bamaze k
U Rwanda rwatakaje imyanya itatu ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

U Rwanda rwatakaje imyanya itatu ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

Football
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yasubiye inyuma imyanya itatu ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, igera ku wa 138. Ku rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane, bigaragara ko mu gihe imikino 150 mpuzamahanga yabaye ku migabane yose mu kwezi gushize, nta mpinduka zikomeye yasize ku rutonde rwa FIFA, urebye nko mu makipe atatu ya mbere. Ikipe y’u Rwanda iheruka kunyagirwa n’iya Côte d’Ivoire mu gushaka itike ya CAN 2019 ibitego 3-0, yasubiye inyuma imyanya itatu igera ku wa 138 ndetse itakaza amanota atandatu, igira 1088. Ikipe y’u Burundi iherutse kubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere yo yazamutse imyanya ibiri igera ku mwanya wa 136, mu gihe Tanzania yazamutseho imyanya itandatu iba iya 131. Uganda yatsin
Ole Gunnar Solskjaer yemejwe nk’umutoza mukuru wa Manchester United

Ole Gunnar Solskjaer yemejwe nk’umutoza mukuru wa Manchester United

Football
Umunya-Norvège w’imyaka 46; Ole Gunnar Solskjaer wari umaze iminsi atoza Manchester United by’agateganyo, yahawe amasezerano y’imyaka itatu nk’umutoza mukuru uhoraho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo ubuyobozi bwa Manchester United yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza bwashyize hanze itangazo rivuga ko bwamaze kwemeza Ole Gunnar Solskjaer nk’umutoza mukuru w’iyi kipe mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, aho azajya ahabwa miliyoni zirindwi z’amapawundi. Ole Gunnar Solskjaer yatozaga Manchester United yakiniye, guhera tariki ya 19 Ukuboza umwaka ushize nyuma yo gusimbura José Mourinho wari umaze kwirukana n’iyi kipe ifite ibigwi mu Bwongereza no ku mugabane w’Uburayi. Nyuma yo kwemezwa nk’umutoza mukuru, Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko zari inzozi ze kuba umutoza ndetse bikab
Total Caf Confederation Cup na Total Caf Champions League amakipe y’amaze kumenya uko azahura muri 1/4

Total Caf Confederation Cup na Total Caf Champions League amakipe y’amaze kumenya uko azahura muri 1/4

Football
Nyuma y'imikino yo mu matsinda mu mikino nyafurika ya Total Caf Confederation Cup na Total Caf Champions League amakipe yamaze kumenya uko azacakirana muri 1/4. Dore uko amakipe azahura muri Total Caf Confederation Cup imikino ya 1/4 1.Nkana FC (Zambia) vs CS Sfaxien (Tunisia) 2.Etoile du Sahel (Tunisia) vs Al-Hilal (Sudan) 3.Hassania Agadir (Maroc) vs Zamalek (Egypt) 4.Gormahia FC (Kenya) vs RS Berkane (Maroc) Mu mikino ya Total Caf Champions League muri 1/4 1.Horoya FC (Guinea Conakry) vs Wydad Casablanca (Maroc) 2.Mamelodi Sundowns (South Africa) vs Al-Ahly (Egypt) 3. CS Constantine (Algeria) vs Esperence de Tunis (Tunisia) 4.Simba SC (Tanzania) vs TP Mazembe (DR Congo)
Abakinnyi 23 bahagurukanye n’ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire

Abakinnyi 23 bahagurukanye n’ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire

Football
Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Amavubi yahisemo abakinnnyi 23 agomba kuzitabaza akina na Cote d’Ivoire mu mukino w’itsinda rya munani (H), umukino uteganyijwe tariki 23 Werurwe 2019 kuri Stade Félix Houphouët-Boigny iri i Abidjan. Muri aba bakinnyi 23 umutoza ajyanye, harimo abakinnyi barindwi bose bakina hanze bahamagawe, aba barangajwe imbere na rutahizamu Kagere Meddie wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gukina umukino wa shampiyona ya Tanzania ikipe ye ya Simba SC yaraye itsinzemo Ruvu Shooting, akabonamo igitego. Abakinnyi bane basigaye ni myugariro wa Mukura Victory Sports Iragire Saidi na Habimana Hussein wa Rayon Sports mu gihe mu kibuga hagati hasigaye Butera Andrew utarakoze imyitozo na Nshimiyimana Imran bombi bakinira APR FC.
UEFA Champions League:Manchester United yatomboye FC Barcelone muri ¼

UEFA Champions League:Manchester United yatomboye FC Barcelone muri ¼

Football
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2019 ni bwo habaye tombola y'uko amakipe azahura mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza cy’irushanwa rihuza amakipe y’intyoza ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League). Iyi tombola yarangiye ihuje Manchester United na FC Barcelona. Iyi tombola yabaye u Bwongereza buhagarariwe n’amakipe yose yitabiriye iri rushanwa kuko yabashije kugera muri ¼. Imikino ya ¼ izatangira gukinwa tariki ya 9 n’iya 10 Mata haba ibanza mu gihe iyo kwishyura yo iteganyijwe tariki ya 16 n’iya 17 Mata 2019. Dore uko amakipe yatomboranye: -FC Ajax (Netherland) vs FC Juventus (Italy) -Liverpool (England) vs FC Porto (Portugal) -Tottenham (England) vs Manchester City (England) -Manchester United (England) vs FC Barcelona (Spain)
FERWAFA yahagaritse Mphande umutoza Police FC

FERWAFA yahagaritse Mphande umutoza Police FC

Football
Albert Mphande wari umutoza mukuru wa Police FC kuva hagati mwaka w’imikino 2017-2018, yahawe amezi ane (4) na FERWAFA atagaragara mu kazi ko gutoza nyuma y’ikosa yakoze ryo gusagarira abasifuzi ubwo yari amaze gutsindwa n’Amagaju FC ku munsi wa 19 wa shampiyona. FERWAFA ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa interineti yagize iti "Akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire kateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019, kafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru wa Police FC Albert Mphande mu gihe cy’amezi ane bitewe n’imyitwarire itari myiza yagaragaje nyuma y’umunsi wa 19 wa shampiyona ashaka gusagarira Muhire Faradji ariko agakumirwa n’abo bakorana ndetse n’abashinzwe umutekano." FERWAFA yakomeje ivuga ko nyuma yo kureba raporo y’umusifuzi n’iya Komise
Nyinawumuntu yongeye gutsinda As Kigali mu rukiko rukuru

Nyinawumuntu yongeye gutsinda As Kigali mu rukiko rukuru

Football
Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali ijuriririye mu rukiko rukuru imyanzuro y’urukiko rwa Nyarugenge mu rubanza Nyinawumuntu Grace yabaregagamo kumwirukana binyuranyije n’amategeko akabatsinda, urukiko rukuru rwanzuye ko Nyinawumuntu yabatsinze maze amafaranga asaga miliyoni 39 yogombaga kwishyurwa hiyongeraho ibihumbi 350. Uru rubanza rwatangiye kuburanisha tariki ya 21 Ukuboza 2017 mu rukiko rwa Nyarugenge. Tariki ya 11 Mutarama 2018 ni bwo uru rubanza rwagombaga gusomwa ariko bitunguranye urukiko rufata umwanzuro ko isomwa ry'uru rubanza rizaba tariki ya 2 Gashyantare 2018 bitewe n'imiterere y'urubanza. Tariki ya 13 mata 2018 urukiko rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro kuri uru rubanza maze iteshagaciro zimwe mu ngingo ikipe AS Kigali yashingiyeho yirukana N
Amagare: Abakinnyi 14 bazahagarira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika berekeje muri Ethiopia

Amagare: Abakinnyi 14 bazahagarira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika berekeje muri Ethiopia

Cycling
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu nibwo abakinnyi 14 bagize ikipe y’u Rwanda berekeje mu gihugu cya Ethiopia, aho bagiye kwitabira imikino ya Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare izatangira kuri uyu wa Kane. Iri tsinda ry’abakinnyi 14 ririmo abakinnyi icyenda b’abagabo na batanu b’abagore, bahagurutse i Kigali saa Saba n’iminota 45 (01:45) hamwe n’indege ya Ethiopian Airlines, aho bagiye kwitabira iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Baher Dar. U Rwanda rwakiriye iri rushanwa mu mwaka ushize ubwo ryabaga ku nshuro ya 13, kuri iyi nshuro ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi barimo: Ndayisenga Valens; Uwizeye Jean Claude, Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Nsengimana Jean Bosco mu cyiciro cy’abakuze (Men Elite & U23). Uwizeye Jean Claude na we azasiganwa mu c
Ikipe ya Sporting Kansas City Ya Rwatubyaye ntiyifuza ko yitabira ubutumire bw’Amavubi

Ikipe ya Sporting Kansas City Ya Rwatubyaye ntiyifuza ko yitabira ubutumire bw’Amavubi

Football
Ikipe ya Sporting Kansas City yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse kugura myugariro Rwatubyaye Abdul,yandikiye FERWAFA iyisaba ko uyu mukinnyi wayo mushya baba bamuretse akamenyerana na bagenzi be bashya ntaze gukinira Amavubi mu mukino azacakirana na Cote d’Ivoire kuwa 23 Werurwe uyu mwaka. Ibaruwa Sporting Kansas City yandikiye ushinzwe ikipe y’igihugu Amavubi Rutayisire Jackson igira iti ” Mwarakoze ku kutwereka ko mwahamagaye Abdul Rwatubyaye mu ikipe y’igihugu ku matariki yagenwe na FIFA.Turabasaba ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda , ferwafa n’umutoza w’ikipe y’igihugu , Amavubi bakwisubiraho ntibashyire Abdul ku rutonde rw’abazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kuko nkuko mubizi nta byumweru bibiri birashira ageze mu gihugu cyacu. Ubu atangiye kumen