AS Kigali yaguye miswi na Rayon Sports yongera ikizere cyo kwegukana igikombe cy’intwari 2019

AS Kigali ibifashijwemo n’umunyezamu wayo Bate Shamiru yaraye ibashije kunganya na Rayon Sports ubusa k’ubusa mu mukino wa kabiri ku munsi wa kabiri w’igikombe cy’Intwari 2019, Umutoza Masudi Djuma n’ikipe ye bakomeza kwiringira guterura igikombe.

AS Kigali bakinnye iminota isaga 40 y’umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga ni nyuma y’uko Nsabimana Eric Zidane yari yahawe ikarita itukura nyuma y’iminota itatu gusa igice cya kabiri gitangiye ubwo yakiniraga nabi Mugisha Gilbert wari umaze gusimbura Ndatimana Robert, ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo n’umusifuzi Ruzindana Nsoro

Abakinnyi babanje mu Ikibuga ku Impande zombi

As Kigali: Bate Shamiru, Niyomugabo Jean Claude, Harerimana Rachid Leon (Nova Bayama 41’), Ngandu Omar, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaini Tity (c), Nsabiman Eric, Ishimwe Kevin (Benedata Janvier 83’), Ntate Djumaini, Ssentongo Farouk, Nshimiyimana Ibrahim (Twizerimana Martin Fabrice 65’).

Umutoza: Masudi Djuma


Rayon Sports:
 Mazimpaka Andre, Manzi Thierry (c), Iradukunda Eric, Irambona Eric (Rutanga Eric 61’), Habimana Hussein, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Ndatimana Robert(Mugisha Gilbert 45’), Donkor Prosper Kuka, Ndayisenga Kevin (Raphael Da Silva 57’), Michael Sarpong.

Umutoza: Robertinho

Umusifuzi: Ruzindana Nsoro

Gahunda y’igikombe cy’Intwari 2019


Tariki 26 Mutarama 2019 (Stade de Kigali)

  • APR FC 0-1 AS Kigali
  • Rayon Sports 2-0 Etincelles

Tariki 29 Mutarama 2019 (Stade de Kigali)

  • Etincelles FC 0-4 APR FC
  • AS Kigali 0-0 Rayon Sports

Tariki 1 Gashyantare 2019 (Stade Amahoro)

  • AS Kigali vs Etincelles FC (15h30)
  • APR FC vs Rayon Sports (18h00)

Uko amakipe akurikina

  1. Rayon Sports , amanota 4 n’ibitego 2
  2. AS Kigali, amanota 4 n’igitego 1
  3. APR FC, amanota 3 n’ibitego 3
  4. Etincelles, amanota 0 n’umwenda w’ibitego 6

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *