APR FC yirukanye abakinnyi 16

Ikipe ya APR FC yasezereye burundu abakinnyi 16 barimo abari inkingi za mwamba nka Mugiraneza Jean Baptiste [Migi] wari umaze igihe ari kapiteni wayo, Iranzi Jean Claude, Rusheshangoga Michel n’abandi bari bayirambyemo.

Mu nama yateranye mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 ku nzu abakinnyi ba APR FC bakoreramo umwiherero, yasize yanzuye ko abakinnyi barimo Kimenyi Yves wari umunyezamu w’iyi kipe, Ngabonziza Albert umwe mu bari bamyugariro bari barambye muri APR FC n’abandi basezerewe. Abandi bakinnyi basezerewe muri iyi kipe barimo; Nshuti Dominique Savio , Nshimiyimana Amran na Iranzi Jean Claude.

URUTONDE RWOSE RW’ABAKINNYI APR FC YASEZEREYE

Inama yasezereye aba bakinnyi yabereye ku Cyicaro cya APR FC aho yari iyobowe n’Umuyobozi Wungirije wayo, Maj.Gen Mubaraka Muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *