APR FC yanyagiye Etincelles, iyisezerera mu gikombe cy’Intwari 2019

Mu mukino wa Kabiri w’igikombe cy’intwari 2019 wahuzaga ikipe ya Etincelles n’ikipe ya APRFC warangiye Etincelles FC itsinzwe ibitego ihita isezererwa mu irushanwa. Ikipe ya APRFC yatsinze uyu mukino idafite Kapiteni w’ikipe Mugiraneza Jean Baptiste Migi kubera imvune, Byiringiro Lague na Ombolenga Fitina.

Muri uyu mukino Jimmy Mulisa yari yakoze impinduka ugereranyije n’umukino wa mbere APRFC yakinnyemo na AS Kigali kuko byatumye itsindwa umukino.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku mupira yahawe na Imran, ahereza Mangwende waje kuwukoraho gato , uyu musore arazamuka arekura ishoti rikomeye, Umuzamu wa Etincelles Emile ananirwa kuwugarura.

Mu gice cya Kabiri, umukino ugitangira, APR FC yihariye iminota ibanza ndetse igenda ibona amahirwe ntiyabyaze umusaruro, hafi mu minota 60, Hakizimana Muhadjili yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Mugunga Yves.

Hasigaye iminota 15 ngo umukino urangire, Yves yatsinze igitego cya gatatu ku bwumvikane bucye bwabonetse hagati ya Emile na ba myugariro be Djumapili Iddi na Tuyisenge Hakim.

Umukino utararangira APR FC yahise ibona ikindi gitego cya kane gitsinzwe na Akayezu Jean Bosco wateye umupira udafite ingufu mu izamu rya Etincelles igitego kikijyanamo kuko umuzamu yari yasohotse ntiyawusingira umukino urangira APRFC itsinze ibitego 4-0 Etincelles FC.

Etincelles FC yari yatsinzwe na Rayon Sports ku mukino wa mbere, yahise isezererwa mu irushanwa ry’uyu mwaka n’ubwo isigaje gukina na AS Kigali kuwa Gatanu. Naho ikipe y’ingabo z’igihugu yari yatangiye irushanwa itsindwa na AS Kigali ikaba izakina umukino wa nyuma n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa 1 Gashyantare 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *