APR FC inganyije na As Kigali ku munsi wa 26 wa shampiyona imibare iba myinshi ku gikombe.

Hari ku munsi wa 26 wa Azam Rwanda Premier League umukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo umukino wari utegerejwe na benshi mu bafana ba Rayon Sport aho bari bategereje kureba uko mukeba APR FC aza kwitwara imbere ya banyamugi ba As Kigali.

APR FC yakinnye igice cya mbere iri ku rwego rwo hejuru,yagowe bikomeye na AS Kigali mu gice cya kabiri,bituma banganya ibitego 2-2 muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

APR FC niyo yatangiye neza uyu mukino kuko ku munota wa 03 yahushije igitego cyabazwe ku mupira rutahizamu Byiringiro Lague yatanze umunyezamu Shamiru Bate,awuteye n’umutwe ujya hanze.

Ku munota wa 08 w’umukino,Hakizimana Muhadjiri yacenze ba myugariro babiri ba AS Kigali, aroba umunyezamu Bate,umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Rutahizamu Ndarusanze Jean Claude wasubiye inyuma muri uyu mwaka w’imikino,yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 11, ku mupira yahawe uturutse kuri Counter attack, we na bagenzi be bari bakoze

Ndarusanze Jean Claude yongeye guhusha igitego cyabazwe ku munota wa 20,ku mupira yahawe ari wenyine mu rubuga rw’amahina, awuteye uca ku ruhande rw’izamu rya Kimenyi Yves.

Ku munota wa 26, Hakizimana Muhadjiri yongeye kuzamukana umupira acenga Bishira Latif, ateye mu izamu umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu ku nshuro ya kabiri.

Nyuma y’igihe kinini ubusatirizi bwa APR FC bucaracara imbere y’izamu rya AS Kigali,Byiringiro Lague yafunguye amazamu ku munota wa 27 w’umukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0 ndetse itanga icyizere ko itsinda umukino kuko ariyo yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu.

As Kigali ishaka kurangiza mu makipe 4 ya mbere,yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka aho Murengezi Rodrigue yasimbuwe na Ndayisenga Fuadi uzwiho gukora uburyo bwinshi bubyara ibitego.

Fuadi akimara kwinjira mu kibuga yahise akora impinduka mu busatirizi bwatumye ku munota wa 48 yinjiza igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku mupira mwiza wari uturutse muri koloneri ya Ishimwe Kevin.

Ku munota wa 56 nibwo Hakizimana Muhadjiri yabonye uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego, aho yahawe umupira awutera mu izamu n’umutwe ukurwamo na Bate Shamiru, wongeye kumugarukira akozaho ikirenge ujya hanze.

APR FC itamerewe neza muri iyi minsi,yagerageje gushaka igitego cyane ariko ba rutahizamu bayo barimo Hakizimana Muhadjiri na Danny Usengimana ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

AS Kigali yatunguye APR FC ku munota wa 85 ubwo yinjizaga igitego cya kabiri gitsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim winjiye mu kibuga asimbuye.

Nk’ikipe nkuru,APR FC yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura,ibigeraho ku munota wa 87 ubwo Ombolenga Fitina yateraga umupira mu rubuga rw’amahina usanga Muhadjiri aho yari ahagaze,awushyira mu rushundura.Muhadjiri yatsinze igitego cya 14 muri shampiyona bimufasha gusatira Ulimwengu wa Rayon Sports ufite 16.

APR FC iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 59 mugihe Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57 izakina umukino wayo wa 26 ku cyumweru bakina na Police Fc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *