Amagare: Abakinnyi 14 bazahagarira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika berekeje muri Ethiopia

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu nibwo abakinnyi 14 bagize ikipe y’u Rwanda berekeje mu gihugu cya Ethiopia, aho bagiye kwitabira imikino ya Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare izatangira kuri uyu wa Kane.

Iri tsinda ry’abakinnyi 14 ririmo abakinnyi icyenda b’abagabo na batanu b’abagore, bahagurutse i Kigali saa Saba n’iminota 45 (01:45) hamwe n’indege ya Ethiopian Airlines, aho bagiye kwitabira iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Baher Dar.

U Rwanda rwakiriye iri rushanwa mu mwaka ushize ubwo ryabaga ku nshuro ya 13, kuri iyi nshuro ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi barimo: Ndayisenga Valens; Uwizeye Jean Claude, Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Nsengimana Jean Bosco mu cyiciro cy’abakuze (Men Elite & U23).


Uwizeye Jean Claude na we azasiganwa mu cyiciro cy’abakuru

Mu cyiciro cy’ingimbi, abakinnyi bazahagararira u Rwanda ni Habimana Jean Eric, Gahemba Uhoraningonga Barnabe, Muhoza Eric na Uhiriwe Byiza Renus.

Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda rugiye guhagararirwa na: Tuyishimire Jacqueline, Mukundente Genevieve, Ingabire Beata, Izerimana Olive na Diane Ingabire uzakina mu cyiciro cy’abakiri bato “Women Junior”.


Ndayisenga Valens na Nsengimana Jean Bosco ni bamwe mu bazahagararira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika y’amagare

Abatoza bajyanye n’iri tsinda ni Sterling Magnel na Byukusenge Nathan naho abakanishi ni Maniriho Eric na Sean Belfast mu gihe umuganga ari Ruvogera Obed.

Iri rushanwa ryagombaga kuba tariki 13 kugeza 19 Gashyantare 2019 ariko muri Ethiopia basaba ko ryakwigizwa inyuma kuko byahuriranye n’inama y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe “AU”, inama yaberaga muri iki gihugu kitanitabiriye Tour du Rwanda 2019 bitewe n’uko bari barimbanyije imyiteguro ya shampiyona.

Inkuru ya
Eric Tony Ukurikiyimfura /Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *