Abahagararira igihugu mu mikino yo gusiganwa ku magare basaba MINISPOC kubahemba

Abakinnyi bahagararira igihugu mu mikino yo gusiganwa ku magare bavuga ko bafite ikibazo cyo kudahembwa nk’uko byahoze mbere (Frw 150 000 babonaga) no kuba batsinda bari mu marushanwa ntibahabwe uduhimbazamusyi batsindiye. Basaba minisiteri y’umuco na siporo kubarwanaho.

Abo, ni abakinnyi bitabira amarushanwa mpuzamahanga mu mikino yo gusiganwa ku magare bahagarariye igihugu , bavuga ko mbere bahembwaga 150000frw ndetse ngo bemererwa kuzajya bahabwa uduhimbazamusyi mu gihe batahanye intsinzi muri ayo marushanwa.

Bonaventures Uwizeyimana wavuze mu izina ry’abakinnyi bagenzi yabwiye RadioTV10 ko iki kibazo ari imbogamizi ku mibereho yabo n’imiryango yabo kuko akenshi iyo baserukiye igihugu imiryango yabo ibura icyayitunga.

Ati “ Biratubangamiye cyane, kuko dutaha nta kintu dufite, tumaze igihe kinini bitatworoheye, twitabira amasiganwa duhagarariye igihugu ariko no kubona amazi yo kunywa biratugora. Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi”

Bavuga ko iki kibazo bakimaranye igihe kuko umwaka ushize batwaye amarushanwa ane (4) ariko bahemberwa irushanwa rimwe (1) gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *